Digiqole ad

Ivuriro GIRIMPUNDU riri ku Kimisagara ryahagaritswe by’agateganyo

Dr Muhayimpundu Ribakare, ukurikirana ubuvuzi bw’abarwayi babana n’ubwandu bwa SIDA mu kigo cy’ubuvuzi gishamikiye kuri ministere y’ubuzima RBC avuga ko iryo vuriro rifunzwe bitewe n’iperereza riri gukorwa ku bijyanye nuko ryaba ryaratanze imiti igabanya ubukana bw’ubwandu bwa SIDA kandi ritabifitiye uburenganzira.

Dispensaire Girimpundu yahagaritswe by'agateganyo
Dispensaire Girimpundu yahagaritswe by'agateganyo

Iryo vuriro Girimpundu ryahagaritswe nyuma yuko hari amakuru yageze kuri Ministeri y’Ubuzima avuga ko iryo vuriro rishobora kuba rigurisha imiti irwanya ubwandu bwa sida kandi nta uburenganzira bwo kuyitanga iryo vuriro rifite.

Dr Muhayimpundu Ribakare, yatangaje ko umukozi wiryo vuriro yagurishije imiti ifasha kugabanya ibyago byo kwandura agakoko ka Sida ku muntu ngo wari umaze gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, akeka ko yaba yandujwe ubwandu bwa Sida.

Dr Muhayimpundu Ribakare yakomeje avuga ko mu zindi mpamvu zatumye iryo vuriro rifungwa harimo kuba rifite abarwayi mu bitaro kandi ritabyemerewe.

Ministere y’Ubuzima ikaba iburira abakora magendu y’imiti ko yahagurukiye kubarwanya.  Abarwayi bari barwariye muri iryo vuriro rya GIRIMPUNDU bahawe ambulance yo kubajyana ku bindi bitaro.

Iperereza ryo gushakisha uwo mukozi watanze imiti rikaba rikomeje.

Source: Orinfor

Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • awa

  • c’est pas possible,twarikundiraga ko hari hafi

  • iryo vuriro ni mugendu pe jyewe mperutse kujyayo banyandikira kujya mu bitaro mpita jya kwivuriza ahandi babwirako rwaye ama angines gusa!!!

  • Hey Ayurukundo, you said that hari hafi,
    kuba hafi hadafite imikorere myiza ntacyo bimaze,muzajya n’ahandi cyangwa bisubireho. Minisante mukomerezaho.

  • Turarituriye ryadufashaga mubabwire ahubwo ryikosore.

  • naraharwariye ndahazi,icyumweru mbasaba transifer baranga,nahakuwe na doctor wishuti ahita ajyana kibagabaga akokanya bahitabambaga APEDEX NUKURI NARIPFUYE,NANGA NOKUHAREBA IYOMPANYUZE.THX

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish