Digiqole ad

Impinduka ku nkunga yagenerwaga Afrika

Inkunga iva mu bihugu by’i Burayi ngo ikwiye kunyuzwa mu ngengo y’imari ya za Leta zo muri Afrika.
Ibi ni bimwe mu byagarutseho mu nama ibera mu gihugu cy’Ububirigi, ihuza abagize inteko ishinga amategeko ihuriweho n’abadepite bo ku mugabane w’uburayi hamwe n’abahagarariye inteko nshinga mategeko ya buri gihugu cyo muri Afica ya Karaibe na Pacifika ACP, n’ U Rwanda rurimo

Ngo ahanini byaturutse kuri bamwe mu badepite bo ku mugabane w’Uburayi bavuga ko guha amafaranga za leta zo muri Afrika binyuze mu ngengo y’imari yazo, bituma ayo mafranga akoreshwa nabi, ndetse ngo binyure mu mucyo, ku ruhande rwabo bakifuza ko yanyuzwa mu miryango itegamiye kuri leta.

Ku ruhande rw’u Rwanda rwasobanuriye abari muri iyo nama, ko byaba byiza iyi nkunga igiye inyuzwa mu ngengo y’imari ya leta, kuko byatuma leta yita ku mikoresherezwe y’iyo nkunga ndetse igatanga rapport ibigaragaza, kuko n’ubundi kuyanyuza muri iyo miryango itegamiye kuri leta, kuyakurikirana ku ruhande rwa leta ngo ntibyoroshye.

Ibyo ni ibisobanurwa na Polici Denis, Vice President wa mbere w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda, hamwe n’ itsinda ryamuherekeje muri iyi nama.

Polisi Denis ati « n’izo za ONGs bayaha ntabwo zitanga rapport ku buryo ayo mafranga yanakoreshejwe !

Si ibyo gusa kuko Denis yibutsa ugenewe iyo nkunga maze akagira ati: « icyobafasha ni igihugu ! agomba no kujya muri budjet ya guvernema kandi iyo guvernoma ikaba responsable y’uburyo yayakoresheje. »

Polisi Denis ,Vice President wa mbere w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda, avuga ko nyuma y’impaka ndende bamwe mu badepite babanyaburayi barabyumva baranabyemera. Gusa kuri ubu nta mwanzuro urafatwa kuri iki kifuzo cy’ibihugu byo muri Afrika ya Karayibe na Pacifika ACP.

Claire U.
Umuseke.com

 

 

en_USEnglish