Digiqole ad

Ivory Cost: France iratanga Miliyoni 400Euro.

Ubufaransa bugiye gutanga miliyoni 400 z’ amayero muri Côte d’Ivoire

Ubufaransa bugiye gutanga miliyoni 400 z’ amayero muri Côte d’Ivoire Kuri uyu kabiri Christine Lagarde minisitiri w ubukungu w’ gihugu cy’ Ubufaransa, yatangaje ko mu minsi iri mbere ubufaransa bugiye kugenera amafaranga angana na miliyoni 400 z’ amayero igihugu cya Cote d’ Ivoire mu gihe umutekano n’ubukungu bw’iki gihugu byaba bimaze gusubira mu buryo.

Minisitiri Lagardeyavuzeko aya mafaranga ku ikubitiro azaba ari ayo gukoresha mu bikorwa by’ingezi byihutirwa ku baturage bo mu murwa mukuru Abidjan ndetse no gutangiza ibikorwa bitanga serivisi z’ abaturage z’ingenzi.

Minisitiri w’ubufaransaushinzwe ubukungu n’umutungo Christine Lagarde yagize ati “iyinkunga igomba kuzafasha kongera kuzamura ibikorwa by’ amajjyambere muri iki gihugu ndetse no gutuma habaho kwishyura ibirarane iki gihugu gifitiye imiryango mpuzamahanga “, Ibi uyu muminisitiri akba yabitanagirije I N’Djamena, muri Tchad, mu nama y’abaminisitiri banshinzwe ubukungu batandukanye bo mu gace ko mu bihugu bikoresha amafura (zone franc) aya akaba ari amafaranga akoresha n’ihuriro rigizwe na bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba. Iyi nama kandi ikaba yanitabiriwe yari minisitiri wa Cote d’Ivoire ushinzwe ubukungu Charles Koffi Diby.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara naminisitiri w’ubukungu w’ ubufaransa akaba yishimiye ibikorwa bya banki yo hagati yo mu bihugu byo muri Afurica y’iburengerazuba( BCEAO),ku kuba yaragumye guhangana n’izindi banki mu karere mu gucunga ibijyanye n’ ukudahungabana k’ubukungu muri aka gace ugereranije n’andi mabanki yo mukarere iyi banki ibarizwamo “.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

1 Comment

  • wATARA ATANGIYE NEZA IGIHUGU CYE GITERWA INKUNGA NATANGIRE AHANGANE NA BA RUSAHURIRA MUNDURU RERO YIGANE IGIHUGU NK’U RWANDA MU GUKORESHA INKUNGA ZIVA HANZE.

Comments are closed.

en_USEnglish