Digiqole ad

Itsinda rya Active ngo ryaje muri muzika gukora ibyo andi matsinda atakoze

Itsinda ‘Active’ ry’abahanzi bagera kuri batatu aribo Derek, Olivis na Tizzo,  nyuma y’igihe cy’amezi umunani ryinjiye muri muzika nyarwanda, rimaze kumenyakana cyane. Bityo ngo ryaje muri muzika gukora ibyo andi matsinda ari muri muzika atarakora ndetse n’ayabanje atakoze.

Active itsinda rigizwe na Olivis Derek na Tizzo.
Active itsinda rigizwe na Olivis Derek na Tizzo.

Aba basore bavuzweho byinshi cyane ubwo bagaragaraga ku rutonde rw’abahanzi 15 bagombaga kuvamo 10 bakunzwe cyane mu Rwanda bakitabira irushanwa rya PGGSS IV, Active yaje kujya muri abo bahanzi 10 bagomba kwitabira iryo rushanwa.

Nyuma gato iri tsinda ryaje no kwegukana igihembo cya Salax Awards nk’abahanzi bazamutse vuba mu yandi mazina azwi cyane bari bahanganye barimo, Kid Gaju, Social Mula n’abandi.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Active itangaza ko imwe mu mpamvu yatumye bakora muzika bashyize hamwe nyuma yuko umwe yaririmbaga ku gite cye, ari ugushaka gukora ibyo andi matsinda atarakora.

Bagize bati “Abantu benshi bamaze kumenya itsinda ryacu, kimwe mu bintu byatumye duhuriza imbaraga zacu hamwe ni ugushaka gukora ibyo andi matsinda atakoze cyangwa se adakora.

Ibyo harimo kuba turirimba tubyina, bimwe mu bintu bishimisha abantu cyane. biradushimisha kubona abanyarwanda ndetse n’abakunzi bacu muri rusange badushyigikiye, turemeza ko hari aho tuzagera tubifashijwemo nabo”.

Active ikomeza ivuga ko idateze gutandukana nk’ibyagiye biba ku matsinda amwe n’amwe, kuko bahuye bose bazi igitumye bahura, bityo buri umwe yari akeneye mugenzi we.

Active iyi n'imwe mu mibyinire yabo
Active iyi n’imwe mu mibyinire yabo

Umva imwe mu ndirimbo baherutse gushyira hanze bise ‘Lift’.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=MmW7H5E4EPg” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish