Itsinda Beauty for Ashes ryashyize ahagaragara Album ryise SURIPRIZE
Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku rusengero rwa CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama, itsinda Beauty for Ashes rigizwe n’abasore batanu (5) baririmba bakanacuranga indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock bashyize ahagaragara Album bise SURIPRIZE.
Iri tsinda rimaze kumenyekana cyane kubera injyana ya Rock bimaze kugaragarako ifite abakunzi benshi mu Rwanda, noneho bikaba akarusho mu bakunda indirimbo zo guhimbaza Imana. Uyu munsi nibwo bashyize ahagaragara album bise SURIPRIZE bakaba bifatanije n’umuhanzi Simon Kabera.
Urusengero rwa CLA ni runini cyane ariko abantu bari buzuye kandi banezerewe cyane kandi babyina. Iki gitaramo cyaye Live, bacurangaga banaririmba mu majwi cyabo y’umwimerere.
Iri murikwa rya Album ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zose abirabura n’abera benshi. Icyatangaje abantu benshi nukuntu ibi birori byari biteguwe neza cyane, ibintu byose bari ku murongo abakira abantu babikorana ubushake, amatike yarakoze ku buryo butangaje, stage yarikoze neza cyane.
Umuhanzi Simon Kabera yagaragaje ko akunzwe cyane n’abakirisitu benshi cyane ubwo yazaga kuri stage abantu bose bagahaguruka bamwakira n’amashi menshi. Mu ndirimbo ze zose abari aho bavugaga ko zisizwe cyane (cyangwa zihawe umugisha), ariko iyabakoze k’umutima ni iyo yise “My story” ivuga ubuhamya bw’ubuzima bwe ndetse ashimira Imana.
Iki gitaramo cyarangiye ku isaha ya saa mbiri z’ijoro abantu bose bakaba batashye bishimye cyane kubera. Tububutse ko iyi Album iriho indirimbo nka Suriprize, Araje, Nyigisha, Yesu, n’wa 1 n’izindi.
UM– USEKE.COM