Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’ ryasusurukije abatari bariherutse
Mu gitaramo cyiswe Inkera y’Abahizi, Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’ ryataramiye Abanyarwanda n’abanyamahanga bari bitabiriye ari bacye cyane.
Mu gutangira iki gitaramo Straton NSANZABAGANWA, wo muri Komite ifasha Itorero ry’igihugu ‘Urukerereza’, akaba n’umujyanama mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yabanje gusobanura icyo gutarama byari bivuze mu muco w’abanyarwanda n’amoko y’ibitaramo yabagaho.
Yavuze ko iyi ‘Nkera y’Abahizi’ ari umwanya w’abagize ‘Urukerereza’ wo kugaragaza ibyagezweho n’ibyo bifuza kugeraho mu gihe kiri imbere.
Aba basore, inkumi, abagabo n’abagore, ababyeyi n’abandi bagize urukerereza nabo ntibamutengushye kuko bamaze amasaha abiri arenga bashimisha umubare muto w’abantu batari banacagase Petit Stade.
Mu murishyo w’ingoma binjiriyemo, indirimbo, imbyino, imihamirizo n’ibyivugo basusurukije abari bitabiriye iyi nkera.
Abahanzi b’abahanga nka Maria Yohana na Muyango, bakaba n’abatoza bakuru b’Urukerereza beretswe urukundo rwinshi n’abitabiriye iyi nkera.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yashimiye abateguye iki gitaramo n’uburyo cyagenze.
Avuga ko kiri mu murongo wo gukomeza gushyigikira no gusigasira ‘Umuco gakondo w’Abanyarwanda ‘ kugira ngo batawutatira ejo ukazacika.
Maria Yohana, umutoza w’Urukerereza nyuma y’igitaramo yashimye uko cyagenze, avuga ko intego zacyo zagezweho. Uyu mubyeyi wubahwa n’abahanzi n’abakunzi ba muzika, yavuze ko mu minsi iri imbere, Urukerereza ruzatangira no gutoza abakiri bato kugira ngo nabo bakure bazi umuco wo gutarama.
Kuba abato bakura badakunda umuco gakondo, indirimbo n’injyana gakondo, ndetse bagakura nta muco wo gutarama bafite, ngo ni kimwe mu byatumye urubyiruko rutitabira iyi Nkera kandi ruzwiho kwitabira ibitaramo.
Straton NSANZABAGANWA yabwiye UM– USEKE ko bibabaje kuba abana bato bazi kandi bakunda indirimbo za Jay Polly, ariko ntibitabire ibirebana n’umuco wabo gakondo.
Ati “Abana bakwiye gutozwa umuco wo gutarama iwabo mu ngo, mu mashuri, mu midugudu,…kugira ngo bakurane umuco wo gutarama.”
Ku rundi ruhande, hari ababona ko kuba abateguye iki gitaramo bishyuje amafaranga ibihumbi bitanu (Frw5,000) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bibiri ahasigaye hose, nabyo byatumye abantu benshi cyane cyane urubyiruko rutacyitabira. Uretse ko iyi nkera ngo itanamamajwe cyane uko bikwiye.
Igitaramo ‘Inkera y’abahizi’ cy’Urukerereza gitaha, kizabera i Rubavu, mu Mujyi wa Gisenyi, ku itariki 24 Kamena.
Photo: Evode Mugunga
V.KAMANZI & Ngabo Roben
UM– USEKE.RW