Digiqole ad

Ihuriro ry’abahanzi rigiye kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside

 Ihuriro ry’abahanzi rigiye kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside

Mu minsi mike hashinzwe ihuriro ry’abahanzi ku mugaragaro bise ‘Rwanda Music Federation’ rihita rinatora abariyoboye, ryateguye urugendo rwo kwibuka abahanzi bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro yabo ya mbere.

Abayobozi b'itorero ry'abahanzi barimo Intore Tuyisenge wa kabiri (i bumoso)
Abayobozi b’itorero ry’abahanzi barimo Intore Tuyisenge wa kabiri (i bumoso)

Kuwa 17Kamena 2016 hateganijwe urugendo rwo kwibuka ruzahera  Kimihurura ku Nteko kugera kuri Petit Stade ahazabera umuhango nyir’izina wo kwibuka.

Ibi bikaba bitangazwa na Intore Tuyisenge umuyobozi w’iryo huriro ryitwa ‘Indatabigwi’ umenyerewe cyane mu ndirimbo zivuga ku iterambere ry’igihugu ndetse n’iz’uturere dutandukanye two mu gihugu.

Uretse indirimbo zijyanye n’uyu munsi zo kwibuka, bamwe mu bahanzi bazaririmba indirimbo za bamwe mu bahanzi bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga kandi ko asaba buri wese uziko ari umuhanzi kuzafata iyambere mu kwibuka bagenzibabo bazize Jenocide banashishikariza abanyarwanda rwanya ingengabitekerezo yayo ntizabe ukundi.

Ati “Uyu ni umwanya kandi nka RWANDA MUSIC FEDERATION dusubiza amaso inyuma tukanenga abahanzi bagize uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 bakwirakwiza ingengabitekerezo yayo n’urwango mu banyarwanda.

Tukaba dusaba abahanzi bose kuri ubu kwimakaza umuco w’amahoro basigasira ibyagezweho nkuko izina ry’mutwe w’Intore z’abahanzi turi INDATABIGWI”.

Intore Tuyisengeye yakomeje avuga ko hari indi gahunda yo gusura imwe mu miryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi iri mu Karere ka Rwamagana.

Yongeraho ko nk’abahanzi kandi bafite uruhare runini mu gutanga ubutumwa ku banyarwanda bo mu ngeri zose, bagomba gusigasira ibyagezweho harimo no kubivuga babbinyujije mu bihangano.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish