Digiqole ad

Itorero Inganzo Ngari ryerekeje muri Turikiya

Ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda n’igihugu cya Turikiya, mu ma saa saba z’ijoro ryacyeye, itorero Inganzo Ngari riririmba kandi rikabyina indirimbo z’umuco nyarwanda ryuriye indege rigana mu gihugu cya Turikiya mu iserukiramuco nyafurika ry’imico gakondo rizitabirwa n’ibihugu bitandukanye ku isi harimo n’iby’Afurika.

Bamwe mu bakobwa babyinira itorero Inganzo Ngari
Bamwe mu bakobwa babyinira itorero Inganzo Ngari

Umutoza w’Inganzo Ngari, Nahimana Serge yabwiye Umuseke ko bagiye guserukira u Rwanda bakerekana umuco gakondo w’u Rwanda.

Abajijwe impamvu itorero ryabo ari ryo ryatoranyijwe mu yandi matorero abyina indirimbo nyarwanda, yavuze ko ari ukubera ubunararibonye bafite mu kubyina no gushimisha ababareba.

Ibi ngo abishingira ku buryo bitwaye mu bihugu bitandukanye birimo na Espange ku mugabane w’Uburayi aho ngo berekanye umuco nyarwanda bigashimisha abanyamahanga.

Ku bijyanye n’umwihariko bazerekana muri Turikiya, yagize ati “Ndakubwiza ukuri ko tuzerekana umuco nyarwanda w’umwimerere, bitandukanye n’uko twabigenje muri Espagne aho twavangagamo n’ibindi bigize imico y’abanyamahanga mu mbyino zacu.”

Aba bahungu n’abakobwa bagize itorero Inganzo Ngari bajyanywe n’indege ya Turkish Airlines yari izanye ikipe y’igihugu Amavubi yari ikubutse muri Tuniziya mu mukino yakinnyemo na Mediterranean Knights ya Libya wabaye ku cyumweru bakagwa miswi 0-0.

Nahimana Serge wavuganye n'Umuseke ku kibuga cy'indege i Kanombe
Nahimana Serge wavuganye n’Umuseke ku kibuga cy’indege i Kanombe
Aha bari bamaze kugera mu ndege
Aha bari bamaze kugera mu ndege
Biteguye guhagararira u Rwanda neza
Biteguye guhagararira u Rwanda neza
Ibyishimo byari byose
Ibyishimo byari byose
Amafoto yari menshi
Amafoto yari menshi
Bifotoje biratinda
Bifotoje biratinda

Jean Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ayo mafoto se ko mbona atajyanye numuco bahagarariye

  • aba bana barakeye!! ni beza pee!! niba bishoboka mwampa ka nomero!! 

  • aba bana barakeye!! ni beza pee!! niba bishoboka mwampa ka nomero!!!!

  • “Mahoro” muvandimwe….. usibye gushakira inenge aho zitaboneka .. ngo yenda umuntu aryoshye amarangamutima ye, ari nabyo nkubonyemo… njye simbona aho amafoto y’aba bantu agomba kugaragaza umuco! Erega abanyarwanda tuzi kwishima kandi tugira urugwiro n’inseko nziza nk’iriya yabo… yewe n’iyo tugiye ku urugendo singombwa ko dushananisha… hanyuma ndagirango nshimangire ko ibyo byoseeeeee, bitatubuza kuba abanyarwanda, kubaha umuco wacu (urenze amafoto uvuga); yewe no kwiha agaciro katuranga Kubera nyine umuco wacu !

  • Ko mbona bariya bagabo babiri birya bidasanzwe ra !

  • Aba ba type babiri mbona hariya hejuru, ndabona birya kuburyo budasanzwe ku bagabo.

    • iryo ni itiku!urugendo ruhire bana b’u Rwanda!kdi muzaserukane ishema n’isheja!God bless  and protect you!

  • Birashimishije, Serge byari utuntu twe no muri NUR akora ibyo azi! Museruke neza  mu ngamba ntimuzabe intoramayugi, dore na Diane di! Mukomere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish