Itorero CELPAR:Kwishyuza abifuza gufashwa
MUHANGA: Itorero CELPAR ririshyuza abifuza gufashwa na Compassion
Mu karere ka Muhanga, ababyeyi barinubira uko bari kwakwa amafaranga 1000 n’itorero CELPAR ngo rishyire abana babo mu mushinga Compassion ngo babarihire amashuri.
Uku kutavuga rumwe rero kwatangiye ubwo iri torero ryatangiye kwandika abana batishoboye bo mu karere ka Muhanga kugirango barihirwe amashuri bagasabwa rero amafaranga 1000 kugirango babashe kurihirwa n’uyu muryango.
Bamwe mu babyeyi ntibumva impamvu y’aya mafaranga kandi ubundi ubusanzwe abana barihirwa amashuri n’uyu mushinga ngo binjiriramo ubuntu, bamwe mubo twavuganye barimo batangaje ko bari baje kwiyandikisha ariko pasteur w’iryo torero akababwira ko bagomba kubanza kwishyura amafaranga y’umusanzu ngo ntibumva impamvu bashyiraho ikiguzi.
Umusaza Ntakobagira Anastase ati: ’’ sinumva impamvu batwishyuza njye ariya sinayatanga byaba ari nko gutanga ruswa’’ ariko nubwo ababyeyi bamwe batabyemera hari abandi bumva gutanga ayo mafaranga inshuro imwe gusa hanyuma umwana akarihirwa amashuri ntacyo bitwaye ngo abana bakigira ahantu hameze neza.
Umuyobozi w’itorero CELPAR Muhanga aratangaza ko ayo mafaranga yemejwe n’abahagarariye ababyeyi b’abana bazafashwa n’uyu muryango ngo bategure aho abo bana bazigira yongeyeho ko ngo iyo compasion ije kubasura igomba gusanga abana bigira ahantu heza kandi hafite isuku ngo niyo mpamvu y’ayo mafaranga.
Nyamara nubwo gutegura ibikorwa bya compassion bikomeje muri iri torero, abahagarariye compassion mu rwego rw’igihugu ngo nta gahunda y’ibikorwa byo gufasha abana bafitanye n’iri torero ndetse ko by’umwihariko ntanaho bateganya gukora ibikorwa bya compassion muri aka karere. Ibi rero biratera urujijo ababyeyi b’aba bana.
Mukatete Paulette
Umuseke.com
1 Comment
uyu mupastori watubwira izina rye ko ibi bitigeze bibaho,si non uyu munyamakuru yaba abeshyera itorero celpar,ni umuntu ku giti ke ariko wakagombye kuvuga uwo ariwe
Comments are closed.