Digiqole ad

ITEGEKO NSHINGA uzatora muri Referendum: Ingingo ya 53 – 70

 ITEGEKO NSHINGA uzatora muri Referendum: Ingingo ya 53 – 70

Ingingo ya 9 y’Itegeko Nshinga (rivuguru) igena ko iki kirango cya republika nka kimwe mu biranga Igihugu cy’u Rwanda

Muri gahunda yo kubamenyesha Itegeko Nshinga rivuguruye Abanyarwanda bazatora, bemera cyangwa banga, muri Referendum ya tariki ya 17 na 18 Ukuboza, tugeze ku ngingo ya 53 kugeza kuya 70.

Ingingo ya 9 y'Itegeko Nshinga (rivuguru) igena ko iki kirango cya republika nka kimwe mu biranga Igihugu cy’u Rwanda
Ingingo ya 9 y’Itegeko Nshinga (rivuguruye) igena ko iki kirango cya republika nka kimwe mu biranga Igihugu cy’u Rwanda

Ingingo ya 53: Kurengera ibidukikije
Buri muntu afite inshingano yo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije.
Leta yishingira kurengera ibidukikije.
Itegeko rigena uburyo bwo kurengera,
kubungabunga no guteza imbere ibidukikije.

UMUTWE WA VI: IMITWE YA POLITIKI

Ingingo ya 54: Iyemerwa ry’imitwe ya politiki
Imitwe ya politiki myinshi iremewe.
Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko, yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure.
Imitwe ya politiki yemewe ibona inkunga ya Leta.
Itegeko ngenga rigena uburyo imitwe ya politiki ishyirwaho, imikorere yayo, imyitwarire y’abayobozi bayo n’ uko ibona inkunga ya Leta.
Ingingo ya 55: Uburenganzira bwo kujya mu mutwe wa politiki
Buri munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya mu mutwe wa politiki yihitiyemo cyangwa ubwo kutawujyamo.
Nta Munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo.
Ingingo ya 56: Ibisabwa imitwe ya politiki
Imitwe ya politiki igomba buri gihe kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda hamwe n‘uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo.

Imitwe ya politiki igomba kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko. Igomba gukurikiza amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu.

Ingingo ya 57: Ibibujijwe imitwe ya politiki

Imitwe ya politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.
Ingingo ya 58: Gukurikirana Umutwe wa Politiki
Sena ikurikirana umutwe wa politiki wateshutse bikomeye ku nshingano zikubiye mu ngingo ya 10, iya 56 n’iya 57 z’iri Tegeko Nshinga.

Bitewe n’uburemere bw‘ikosa ry’Umutwe wa politiki ryagaragajwe, Sena ishobora gusaba urwego rufite mu nshingano zarwo imikorere y’imitwe ya politiki gufatira uwo mutwe wa politiki kimwe mu byemezo bikurikira:

1° kuwihanangiriza ku mugaragaro;
2° guhagarika ibikorwa byawo mu gihe kitarenze imyaka ibiri;
3° guhagarika ibikorwa byawo mu gihe cya manda yose y’abadepite;
4° Gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa ry’umutwe wa Politiki.
Iyo hafashwe icyemezo cyo gutesha agaciro icyemezo cy’iyandikwa ry’umutwe wa Politiki, abagize Umutwe w’Abadepite batowe baturutse mu mutwe wa politiki bahita bakurwa ku mwanya w’ubudepite.
Ingingo ya 59: Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki
Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki rihuza Imitwe ya Politiki kugira ngo ishobore kungurana ibitekerezo no kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.
Uburyo Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki rikora biteganywa n’Itegeko ngenga rigena ishyirwaho n’imikorere by’imitwe ya politiki n’imyitwarire y’abayobozi bayo.

Ingingo ya 60: Imirimo itabangikanywa no kujya mu mitwe ya Politiki

Abacamanza, abashinjacyaha, abasirikare, abapolisi n’abakozi bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano ntibemerewe kujya mu mitwe ya politiki.

Itegeko rishobora guteganya abandi bakora imirimo itabangikanywa no kujya mu mitwe ya Politiki.

UMUTWE WA VII: INZEGO Z’UBUTEGETSI
Icyiciro cya mbere: Ingingo Rusange

Ingingo ya 61: Inzego z’Ubutegetsi bwa Leta

Inzego z’Ubutegetsi bwa Leta ni izi zikurikira:
1° Ubutegetsi Nshingamategeko;
2° Ubutegetsi Nyubahirizategeko;
3° Ubutegetsi bw’Ubucamanza.

Ubu butegetsi uko ari butatu buratandukanye kandi buri butegetsi burigenga, ariko bwose bukuzuzanya. Inshingano, imiterere n’imikorere yabwo biteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

Leta igomba gukora ku buryo imirimo yo mu Butegetsi Nshingamategeko, Nyubahirizategeko n’iy’ubw’Ubucamanza ikorwa n’abantu bayifitiye ubushobozi n’ubunyangamugayo.

Ingingo ya 62: Isaranganya ry’ubutegetsi

Gusaranganya ubutegetsi byubahirizwa mu nzego za Leta hakurikijwe amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.

Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki.
Abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite.

Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana (50%) by’abagize Guverinoma. Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma.

Mu Nteko Ishinga Amategeko hitabwa ku guhagararirwa kw’ibyiciro bitandukanye nk’uko biteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ingingo ya 63: Indahiro y’abayobozi

Abayobozi Itegeko Nshinga n’andi mategeko biteganya ko barahira mbere yo gutangira imirimo yabo, uretse Perezida wa Repubulika ufite indahiro yihariye, barahira muri aya magambo:
«Jyewe,……………………,
ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:
1. ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda ;
2. ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko;
3. ko nzaharanira uburenganzira bw`ibanze bwa muntu n`ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro;
4. ko nzaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda;
5. ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;
6. ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite.
Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko.
Imana ibimfashemo”.

Icyiciro cya 2: Ubutegetsi Nshingamategeko

Akiciro ka mbere: Ingingo Rusange

Ingingo ya 64: Inteko Ishinga amategeko

Ubutegetsi Nshingamategeko bushinzwe Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’Imitwe ibiri:

1° Umutwe w’Abadepite, abawugize bitwa «Abadepite»;
2° Sena, abayigize bitwa «Abasenateri».
Inteko Ishinga Amategeko ijya impaka ku mategeko ikanayatora. Ishyiraho amategeko ikanagenzura imikorere ya Guverinoma mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

Ingingo ya 65: Amahame ngenderwaho y‘abagize Inteko Ishinga Amategeko

Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora.
Uburenganzira bwo gutora ni ubw’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ku giti cye.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko ntibagendera ku mabwiriza y’uwo ari we wese igihe batora.

Ingingo ya 66: Itangira ry’imirimo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko

Mbere yo gutangira imirimo, abagize Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika, ataboneka bakarahirira imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu ntangiriro ya buri manda y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, inama ya mbere ya buri Mutwe iharirwa itora rya Biro igizwe na Perezida na ba Visi Perezida. Itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’itangazwa ry’amajwi.

Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite bagomba kuba bafite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko kandi nta bundi bwenegihugu bagomba kuba bafite.

Mbere yo gutangira imirimo, abagize Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika.

Abagize Biro ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko, inshingano zabo n’uburyo inama zabo ziterana biteganywa mu itegeko ngenga rigena imikorere ya buri Mutwe w’Inteko ishinga Amategeko.

Ingingo ya 67: Imirimo itabangikanywa n’umurimo w’ugize Inteko Ishinga Amategeko

Nta muntu wemerewe kuba icyarimwe mu bagize Umutwe w’Abadepite no mu bagize Sena.
Kuba Umudepite cyangwa Umusenateri ntibishobora kubangikanywa no kuba mu bagize Guverinoma.
Itegeko ngenga rigena imikorere ya buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko rigena indi mirimo itabangikanywa no kuba umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Ibigenerwa abagize Inteko Ishinga Amategeko biteganywa n’itegeko ngenga.
Ingingo ya 68: Ubudahangarwa bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ikurikiranwa ryabo

Nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ushobora gukurikiranwa, gushakishwa, gufatwa, gufungwa cyangwa gucirwa urubanza azira ibitekerezo yagaragaje cyangwa uko yatoye mu gihe akora imirimo ashinzwe.

Nta n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ukekwaho icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, ushobora gukurikiranwa cyangwa gufatwa bidatangiwe uburenganzira n’Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko arimo binyujijwe mu nzira y’amatora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’abitabiriye inama keretse afatiwe mu cyuho akora icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.

Iyo atari mu gihembwe, hatumizwa igihembwe kidasanzwe kubera iyo mpamvu.

Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko wakatiwe igihano ku buryo budasubirwaho n’urukiko kubera icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ahita asezererwa mu Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko arimo.

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora guteganya, mu itegeko ngenga rigena imikorere yawo, amakosa akomeye atuma umwe mu bawugize akurwa ku mirimo byemejwe n’abagize uwo Mutwe. Icyo gihe icyemezo cyo kumukuraho gifatwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bireba.

Ingingo ya 69: Aho Inama z’Inteko Rusange z’Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko ziteranira

 

Imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko iteranira mu Ngoro zabugenewe mu Murwa Mukuru w’Igihugu, keretse bibujijwe n’inzitizi ntarengwa zemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rubisabwe na Perezida w’Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bireba.

Igihe Urukiko rw’Ikirenga na rwo rudashobora guterana, Perezida wa Repubulika yemeza aho inama iteranira akoresheje itegeko-teka.

Ingingo ya 70: Iterana ry’Inama z’Inteko Rusange
Kugira ngo buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko uterane mu buryo bwemewe n’amategeko, ugomba guteranira mu ngoro zabugenewe, inama yatumijwe, hari umurongo w’ibyigwa, yabaye mu gihe cy’ibihembwe kandi hari nibura bitatu bya gatanu (3/5) by’abawugize.

Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 69 y’iri Tegeko Nshinga, ibyemezo by’inama yateranye mu buryo bunyuranyije n’ibivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo nta gaciro bigira.

Inama za buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko zibera mu ruhame.

Ariko, buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ushobora kwemeza, ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abawugize bitabiriye inama, ko inama ibera mu muhezo, iyo bisabwe na Perezida wa Repubulika, Perezida wa buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko cyangwa kimwe cya kane (1/4) cy’abawugize, cyangwa se na Minisitiri w’Intebe.

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish