Digiqole ad

ITEGEKO NSHINGA rivuguruye uzatora muri Referendum: Ingingo ya 106 >> 123

 ITEGEKO NSHINGA rivuguruye uzatora muri Referendum: Ingingo ya 106 >> 123

Ingingo ya 9 y’Itegeko Nshinga (rivuguru) igena ko iki kirango cya republika nka kimwe mu biranga Igihugu cy’u Rwanda

Muri gahunda yo kubamenyesha Itegeko Nshinga rivuguruye Abanyarwanda bazatora, bemera cyangwa banga, muri Referendum ya tariki ya 17 na 18 Ukuboza, tugeze ku ngingo ya 88 kugeza kuya 105. Iri tegeko Nshinga rigizwe n’ingingo zose hamwe 177.

Ingingo ya 9 y'Itegeko Nshinga (rivuguru) igena ko iki kirango cya republika nka kimwe mu biranga Igihugu cy’u Rwanda
Ingingo ya 9 y’Itegeko Nshinga (rivuguru) igena ko iki kirango cya republika nka kimwe mu biranga Igihugu cy’u Rwanda

Ingingo ya 106: Ububasha bwo gushyira umukono ku mategeko
Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku mategeko yatowe bitarenze igihe cy’iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi ayo mategeko yamugerejweho.
Icyakora, mbere yo kuyashyiraho umukono, Perezida wa Repubulika ashobora gusaba Inteko Ishinga Amategeko kuyasubiramo.
Muri icyo gihe, iyo Inteko Ishinga Amategeko yongeye gutora itegeko ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) ku byerekeye amategeko asanzwe cyangwa bwa bitatu bya kane (3/4) ku byerekeye amategeko ngenga, Perezida wa Repubulika agomba kurishyiraho umukono mu gihe cyavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 107: Ububasha bwo gukoresha referandumu
Ububasha bwo gukoresha referendumu ni ubwa Perezida wa Repubulika.
Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga, akoresha referandumu ku bibazo birebana n’inyungu rusange z’Igihugu, ku mushinga w’Itegeko Nshinga cyangwa ku mushinga w’itegeko iryo ariryo ryose hakurikijwe ibiteganywa n’iri Tegeko Nshinga cyangwa andi mategeko.
Abisabwe, Perezida wa Repubulika ashobora kandi gukoresha referandumu hashingiwe ku biteganywa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo.
Iyo uwo mushinga wemejwe n’itora rya referandumu, Perezida wa Repubulika awushyiraho umukono mu gihe kitarenze iminsi umunani (8) uhereye igihe hatangajwe ibyavuye muri iryo tora.

Ingingo ya 108: Ububasha bwa Perezida mu byerekeranye n’intambara, amage n’imidugararo
Perezida wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika atangiza intambara.
Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.
Perezida wa Repubulika atangaza ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ingingo ya 109: Ububasha bwo gutanga imbabazi
Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 110: Ububasha bwo gushyiraho ifaranga
Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gushyiraho ifaranga ry’Igihugu mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 111: Ububasha bwo guhagararira Igihugu
Perezida wa Repubulika ahagararira u Rwanda mu mibanire yarwo n’amahanga; ashobora kandi kugena umuhagararira.
Perezida wa Repubulika aha ububasha abahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga n’intumwa zidasanzwe muri ibyo bihugu.
Abaje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda n’intumwa zidasanzwe z’amahanga bamushyikiriza inyandiko zibibahera uburenganzira.

Ingingo ya 112: Ububasha bwo gushyiraho amateka ya Perezida
Perezida wa Repubulika ashyiraho amateka ashyira mu bikorwa ububasha ahabwa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.
Amateka ya Perezida akurikira yemezwa n’Inama y’Abaminisitiri:
1° gushyira mu bikorwa amategeko iyo biri mu nshingano ze;
2° gushyiraho no kugena inshingano by’inzego z’imirimo za Perezidansi ya Repubulika, iza Sena, iz’Umutwe w’Abadepite n’iz’Urukiko rw’Ikirenga;
3° guhuza ibikorwa n’imikoranire by’inzego zishinzwe kurinda Igihugu n’umutekano;
4° gushyira no kuvana ku mirimo abacamanza n’abashinjacyaha bakurikira :
a) Perezida, Visi Perezida n’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga;
b) Perezida na Visi Perezida b’Urukiko Rukuru n’ab’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi;
c) Umushinjacyaha Mukuru n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije.
5° gushyiraho no kuvanaho abayobozi bakurikira:
a) Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika;
b) Abakomiseri ba za Komisiyo z’Igihugu, abakuru n’ababungirije b’inzego zihariye za Leta n’ab’ibigo bya Leta ndetse n’ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi;
c) Abayobozi n’Abayobozi bungirije ba za Kaminuza za Leta n’ab’ibigo by’amashuri makuru ya Leta;
d) Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika;
e) Abajyanama muri Perezidansi ya Repubulika ;
f) Abayobozi b’imirimo muri Perezidansi ya Repubulika;
g) Abanyamabanga Bakuru mu Nteko Ishinga Amategeko n’ababungirije, Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga, Umunyamabanga Mukuru mu Bushinjyacyaha Bukuru, Abanyamabanga Bahoraho muri za Minisiteri n’Abanyamabanga Bakuru b’izindi nzego za Leta;
h) abandi bayobozi b’inzego za Leta bagenwa n’itegeko;
6° Abagize Inama y’Ubuyobozi mu bigo bya Leta n’abahagarariye Leta mu bigo ifitemo imigabane.
Perezida wa Repubulika ashobora guha undi muyobozi bumwe mu bubasha buteganywa muri iyi ngingo.

Ingingo ya 113: Ibigenerwa Perezida wa Repubulika
Itegeko ngenga riteganya ibigenerwa Perezida wa Repubulika rikanagena ibihabwa Abakuru b’Igihugu bacyuye igihe.
Icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yakatiwe igihano n’inkiko kubera kugambanira Igihugu cyangwa kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga, ntashobora guhabwa ibigenerwa abacyuye igihe.

Ingingo ya 114: Ukudakurikiranwaho icyaha ku wahoze ari Perezida wa Repubulika
Uwahoze ari Perezida wa Repubulika ntashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kugambanira Igihugu cyangwa cyo kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga, igihe aba atarabikurikiranyweho akiri ku mirimo ye.

Akiciro ka 2: Guverinoma


Ingingo ya 115: Abagize Guverinoma
Guverinoma igizwe na Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bashobora kugenwa na Perezida wa Repubulika bibaye ngombwa.

Ingingo ya 116: Ishyirwaho ry’abagize Guverinoma
Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika.
Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.
Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Ingingo ya 117: Inshingano za Guverinoma
Guverinoma ishyira mu bikorwa politiki y’Igihugu Perezida wa Repubulika yumvikanyeho n’Inama y’Abaminisitiri.
Guverinoma ibazwa ibyo ikora na Perezida wa Repubulika n`Inteko Ishinga Amategeko. Uburyo Guverinoma ibazwamo ibyo ikora n’Inteko Ishinga Amategeko buteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ingingo ya 118: Irahira ry’abagize Guverinoma
Mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 119: Inshingano n’ububasha bya Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe afite inshingano n’ububasha bikurikira:
1° ayobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo mikuru yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko;
2° ategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma;
3° ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe yatangiriye imirimo ye;
4° agena inshingano z’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma;
5° ahamagaza Inama y’Abaminisitiri, ashyiraho urutonde rw’ibyigwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma nibura iminsi itatu (3) mbere y’uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n’inama zidasanzwe;
6° ayobora Inama y’Abaminisitiri. Icyakora, iyo Perezida wa Repubulika yayijemo ni we uyiyobora;
7° ashyira umukono ku mateka ashyiraho akanagenga imitunganyirize n’inshingano by’inzego za Leta ziri mu nshingano ze;
8° ashyira umukono ku mateka yerekeye ishyirwa ku mirimo n’ivanwaho ry’abakozi bakuru bakurikira:
a) Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe;
b) Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba za Komisiyo z’Igihugu;
c) Abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe;
d) Abandi bakozi bakuru mu bigo bya Leta igihe ntaho biteganyijwe ukundi;
e) Abayobozi Bakuru n’Abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko, mu Rukiko rw’Ikirenga, muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe, mu Bushinjacyaha, muri Minisiteri no mu zindi nzego za Leta;
f) Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu, Abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye n’Abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze;
g) Abakozi bashyirwaho mu rwego rumwe n’abavuzwe muri iyi ngingo kimwe n’abandi bayobozi bateganywa n’itegeko iyo bibaye ngombwa.
Abandi bakozi bashyirwaho hakurikijwe amategeko yihariye.

Ingingo ya 120: Gushyira umukono w’ingereka ku mategeko no ku mateka
Minisitiri w’Intebe ashyira umukono w’ingereka ku mategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, amategeko-teka n’amateka ashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika.
Amateka ya Minisitiri w’Intebe ashyirwaho umukono w’ingereka n’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashinzwe kuyashyira mu bikorwa.

Ingingo ya 121: Ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’abagize Guverinoma
Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyira mu bikorwa amategeko bakoresheje amateka igihe biri mu nshingano zabo.

Ingingo ya 122: Inama y’Abaminisitiri
Inama y’Abaminisitiri igendera ku ihame ry’uko abayigize bagomba gukorera hamwe.
Inama y’Abaminisitiri isuzuma:
1° imishinga y’amategeko n’iy’amategeko-teka;
2° imishinga y’amateka ya Perezida, aya Minisitiri w’Intebe, ay’Abaminisitiri, ay’Abanyamabanga ba Leta n’ay’abandi bagize Guverinoma;
3° ibindi byose iherwa ububasha n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.
Iteka rya Perezida rigena imikorere y’Inama y’Abaminisitiri, abayigize n’uburyo ibyemezo byayo bifatwa.
Iteka rya Perezida rigena kandi Amateka y’Abaminisitiri, ay’Abanyamabanga ba Leta n’ay’abandi bagize Guverinoma yemezwa atanyuze mu Nama y’Abaminisitiri.

Ingingo ya 123: Ibitabangikanywa n’imirimo y’abagize Guverinoma n’ibibagenerwa
Imirimo y’abagize Guverinoma ntibangikana no kuba mu bagize Inteko Ishinga Amategeko cyangwa gukora undi murimo uhemberwa.
Indi mirimo itabangikanywa no kuba mu bagize Guverinoma igenwa n’itegeko ryerekeye imyitwarire y’abayobozi.
Itegeko ngenga rigena ibigenerwa abagize Guverinoma.

Ejo tuzakomereza ku ngingo ya 124….

UM– USEKE.RW

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish