Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo wa 16 Werurwe 2012
None kuwa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri yamenye inkuru ibabaje y’impanuka y’imodoka yabereye muri Bishenyi mu Karere ka Kamonyi Intara y’Amajyepfo ku muhanda wa Kigali –Gitarama, yifatanya mu kababaro n’ababuze ababo muri iyo mpanuka, inasaba inzego zitandukanye gukurikirana abakomeretse.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 08/02/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.
2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibibazo byagaragaye mu ngendo Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yakoreye mu Turere twa Nyaruguru, Rusizi na Nyamasheke isaba inzego bireba kwihutisha kubibonera umuti.
3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho gahunda yo kuzahura inganda za MAIZERIE MUKAMIRA, MINIMEX na SORWATOM igeze, isaba inzego bireba kuzifasha kuva mu bibazo zifite.
4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo kuri gahunda yo gushakira abana b‘imfubyi ubundi buryo bakwitabwaho barererwa mu miryango aho kuba mu bigo by’imfubyi, isaba ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryihutishwa.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki yerekeye ibya peteroli mu Rwanda isaba inzego zibishinzwe kunoza uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo gukodesha ubutaka bwuhiye mu Gishanga cya Muvumba giherereye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.
7. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba na gahunda y’Igihugu mu Ikoranabuhanga mu Itangazamakuru, Itumanaho n’Isakazabumenyi Icyiciro cya Gatatu (NICI III) isaba ko ishyirwa mu bikorwa ryihutishwa.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira :
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano n°TF010953 yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 17 Mutarama 2012, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) gihagarariye Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere cy’Abanyamerika, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana na mirongo icyenda z’amadolari y’Abanyamerika (5.190.000 USD) agenewe umushinga ugamije gufata neza ubutaka, kubika amazi no kuhira imyaka ku mabanga y’imisozi ;
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’impano n°TF011435 yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 17 Mutarama 2012, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA) gihagarariye Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere cy’Abanyakanada, yerekeranye n’impano ingana na miliyoni indwi n’ibihumbi Magana inani z’amadolari y’Abanyamerika (7.800.000 USD) agenewe umushinga ugamije gufata neza ubutaka, kubika amazi no kuhira imyaka ku mabanga y’imisozi ;
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo n° 1430P yashyiriweho umukono i Vienne, muri Austria/Autriche kuwa 07 Werurwe 2012, hagati ya Repubulika y’ u Rwanda n’Ikigega cya OPEC Gitsura Amajyambere Mpuzamahanga (OFID), yerekeranye n’inguzanyo ingana na 10.000.000 USD agenewe umushinga w’umuhanda Rubengera-Gisiza ;
Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo n° 5041-RW yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 01 Werurwe 2012, hagati ya Repubulika y’ u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atatu (3.300.000 DTS) agenewe umushinga wo kunganira ubushobozi n’imiyoborere bigamije ihiganwa ku masoko ;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), rikanagena inshingano imiterere n’imikorere byacyo ;
Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA), rikanagena inshigano, Imiterere n’imikorere byacyo ;
Umushinga w’Itegeko rigenga ubucuruzi bwa peteroli mu Rwanda ;
Umushinga w’Itegeko ngenga rikuraho Itegeko ngenga n° 12/2008 ryo uwa 9/05/2008 rigenga itora ry’Abadepite b’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA) ;
Umushinga w’Itegeko rigena itora ry’Abadepite b’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ;
Umushinga w’Itegeko Ngenga rivanaho Itegeko Ngenga No 16/2004 ryo ku wa 19/06/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’inkiko Gacaca zishinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 nkuko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ;
Umushinga w’Itegeko rivanaho Itegeko N°08/2004 ryo kuwa 28/04/2004 rishyiraho kandi rigena imiterere, inshingano n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe gukurikirana, kugenzura no guhuza ibikorwa by’Inkiko Gacaca ;
Umushinga w’Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.
9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ikurwaho ryo ukwifata k’u Rwanda ku iyubahirizwa ry’ingingo ya 14.2.c y’amasezerano ashyiraho Komisiyo Nyafurika iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu n’ubw’abaturage yerekeye uburenganzira bw’abagore muri Afurika.
10. Inama y’Abaminisitiri yashyize Abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira :
MURI SENA
1. Mr. TULIKUMANA Emmanuel : Deputy Clerk
2. Mr. MUHIRE HABARUREMA : Government Programs Researcher ;
3. Mr. RUSAGAMBA MUDAKIKWA Levi : Bills and Policy Researcher
4. Mr. NGENDAHAYO Jean Baptiste : Translator
5. Mr. NSANZIMANA Alexis : Translator
6. Mrs. MUKESHIMANA Béata : Legislative Drafter and Advisor
7. Mrs. KAYIBANDA Hope : Protocol Officer
8. Mr NYABYENDA Révérien : Table Officer
UMUTWE W’ABADEPITE
1. Mr. HARERIMANA Charles : Translator
2. Mr. TWIZEYIMANA Télesphore : Translator
3. Mr. NDAHAYO Sylvestre : Translator.
4. Mr. ZIKULIZA Felix : Legislative Drafter and Advisor
5. Mrs. NIYITEGEKA Marianne : Legislative Drafter and Advisor.
6. Mr. NDAGIJIMANA Eric : Legislative Drafter and Advisor
7. Mr. FURERE MUCYO David : Legislative Drafter and Advisor
8. Mr. MWEMAYIRE Dominique : Table Officer
MURI MINAFFET
1. Brig Gen IBAMBASI Alex : Defense Attaché in CHINA
2. Col KABANDANA Innocent : Defense Attaché in USA (WASHINGTON)
3. Col KALIMBA Peter : Head of Rwanda Diplomatic Office in SOUDAN
4. Col MUZUNGU MUNYANEZA : Defense Attaché in UGANDA
5. Lt Col NDORE RULINDA : Defense Attaché in ETHIOPIE
6. Lt Col TINKA Faustin : Defense Attaché in TANZANIA
7. Mr. GAHAMANYI Parfait : Director General of Diaspora Affairs
8. Mr. NGANGO James : Director of Africa
9. Mr. MAKUZA Michel : Director of Multilateral cooperation
10. Mr. RUBUNDA Emmaboles : Director of Policy, strategic planning,
coordination and Monitoring
MURI KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE (NURC)
MUKAMUSONERA Marie Claire : Komiseri
MURI KOMISIYO Y’IGIHUGU YO KURWANYA JENOSIDE (CNLG)
1. RUTAYISIRE John : Komiseri akaba na Perezida
2. GASANABO Jean Damascène : DG in charge of Research and Documentation Center
URWEGO RW’UBUGENZUZI BUKURU BW’IMARI YA LETA
Alice NTAMITONDERO : Umunyamabanga Mukuru
MURI KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBURENGANZIRA BWA MUNTU
1. NIRERE Madeleine : Perezida
2. MUTUYEMARIYA Emeritha : Umunyamabanga Mukuru
IKIGO GISHINZWE IMIYOBORERE MU RWANDA (RGB)
1. Dr — USENGUMUKIZA Felicien : Deputy CEO in charge of Research and Monitoring
2. Sheikh HABIMANA Saleh : Head of Political Parties & NGOs/FBOs
3. Mrs. UMUTONI G. Nadine : Head of Corporate Services and Special Programs
RURA
1. Mr. MUTABAZI Jean Baptist : Head of Communication and Media Regulation Department
2. Mr. ASABA KATABARWA Emmanuel : Head of Transport Regulation Department
3. Mr. D– USENGE BYIGERO Alfred : Head of Energy, Water and Sanitation Regulation Department
4. Ms. MUKANGABO Béata : Head of Corporate, Legal and Industry Affairs Department
MU KIGO CY’IGIHUGU CY’UMUTUNGO KAMERE (RNRA)
RUTAGENGWA Faustin : Corporate Services Division Manager
MU INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO
1. Dr. NIYOMUGABO Cyprien : Perezida
2. Sr. MUKABACONDO Therese : Visi Perezida ushinzwe Umuco
3. Dr. KAYISHEMA Jean Marie Vianney : Visi Perezida ushinzwe ururimi
4. Prof. Dr. RUTAYISIRE Paul
5. Mrs. MUKARUTABANA Marie Rose
6. Dr. NYIRAHABIMANA Jeanne
7. Mr. RWAGATARE Joseph
8. Prof. Geoffrey RUGEGE
9. Mrs. KAREMERA Carole
10. Dr. NDAHIRO Alfred
11. Mr. KAMARI Alphonse
12. Mrs. YANDAGIYE Beatrice
13. Prof. SHYAKA Anastase
14. Mr MFIZI Chrystophe
15. Father KAYISABE Vedaste
MURI KOMISIYO Y’IGIHUGU YO GUSUBIZA MU BUZIMA BUSANZWE ABAVUYE KU RUGERERO
Mrs. MUKANTABANA Seraphine : Komiseri
MU URWEGO RW’IGIHUGU RUSHINZWE INTWARI Z’IGIHUGU, IMIDARI N’IMPETA BY’ISHIMWE
Mr. KAMALI KAREGESA Ignatius : Umunyamabanga Nshingabikorwa
MU IKIGO GISHINZWE ITERAMBERE RY’UBUHINZI N’UBWOROZI MU RWANDA (RAB)
1. Dr. MBONIGABA Jean Jacques : Umuyobozi Mukuru 2. NZEYIMANA Innocent : Head of Irrigation and Mechanization
11. MU BINDI
a) Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko :
Tariki 16 Werurwe 2012, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) azayobora igikorwa cyo gutangiza ikurikizwa ry’amategeko yoroshya ubuhahirane hagati ya RRA n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro muri Tanzania. Ayo mategeko yongera amasaha y’akazi akava kuri 12 ya buri munsi y’icyumweru cyose akagera kuri 16.
Ko ku tariki ya 30 Werurwe 2012 i Kigali muri Serena Hotel, Umuryango uhuza za Kaminuza zo muri Afurika y’Iburasirazuba (IUCEA), uzakoresha inama ngarukamwaka ya 3. Insanganyamatsiko y’iyo nama igira iti :“Uruhare rwa za Kaminuza/ Ubufatanye bw’Inganda”
Ko u Rwanda ruzakira inama ya 10 y’Itsinda ry’Abaminisitiri bashinzwe Komisiyo yo Guteza imbere Ikibaya cy’Ikiyaga cya Victoria (LVBC) kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 24 Werurwe 2012 muri Hotel UMUBANO, i Kigali.
b) Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko i Kigali, muri Serena Hotel ku mataliki ya 19-20 Werurwe 2012 hazabera inama igamije kureba uburyo abikorera bashora imari mu buhinzi mu bihugu bya Afurika.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Mirembe Alphonsine Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri mu izina rya Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Musoni protais
0 Comment
FELICITATION A Mr.KAMALI KAREGYESA IGNATIUS,BRIG.GEN.IBAMBASI ALEX ET AUTRES QUI ONT EUS LA PROMOTION.QUE DIEU GUIDE VOS PAS DANS LES NOUVEAUX TACHES.
felicitation ibambasi,kabandana,ndore and others.mukomeze muheshe u Rda ishema aho mugiye
nshimira iyi gahunda yo kudutangaiza amakuru y’ibikorwa n’abayobozi tifuza ko RAB na MINAGRI n’abandi babifite munshingano bakora imishinga inoze yo kurwanya imirire mibi mu byaro cyane hitabwaho korohereza abahatuye kugira access ku biribwa bitandukaanye (food diversity). aho bukera bwaki iratumara
Ariko RAB ko ntawe uyimaramo kabiri la? aho nubuhoro? ahaaa nzaba ndeba. kiriya kigo biragaragarako guhera kera kitajye mbere, why? n’ubuyobizi? ni policy? ni iki? dukneeye ubushakashatsi bwimbitse.
Félicitation à Mr l’Abbé KAYISABE Vedaste vraiment c’est un “Savant”!!
congulation to mr Kamali Karegyesa Ignatius God bless ur promation
Twifurije aba bayobozi bashya bagiyeho imirimo myiza kandi tubifuriza guteza imbere rya “SERVICE” muri iki gihe.
congs to all our new leaders especially Joseph Rwagatare.
AFRICOM. USA buri gihe iyo ishaka kujya ahantu irabanza ikabishakira impamvu. Irashaka kwinjira muri Africa inyuze kuri Museveni. Iri kwifashisha KONY 2012 Propaganda online. Muslims and Africans must wake up!
congs 2 our ex mufti Sheikh Habimana Saleh, Imana ikomeze ikujye imbere mu bushishozi usanganywe. Allah akongerere anakube hafi mu mirimo mishya washinzwe.
Bravo Gouvernement,! ubuhinzi n’ubworozi mubuhaye agaciro koko, mu mezi asaga 6 Prof Shemu ayoboye iyo akomeza twri bugire ibibazo agahuri, Mwakoze kuba maso.
Kumubona asa na kibonumwe, ubundi umunabi we ntiwatuzaga. Ubu hari abamusabye guhura nawe kugza n’ubu bari bakimutegerje: yagiraga aboyakira n’abo atakira. yewe yari akwiye ikiruhuko n’ubwo ananiwe atarakora.
Bravo H.Excelence.
Outgoing Director General RAB is hard working
RAB mwihangane uyu Muyobozi yarintwari pe!yangaga umugayo naho azajya twizeyeko azakomeza kwanga umugayo
RAB rwose nabonaga bafite umuyobozi w’inyangamugayo,wicisha bugufi,ushyira mugaciro,ufata abakozi kimwe ndetse ufite n,ubwenge aha nzaba ndeba ibizakurikira
Sister Mukabacondo araje abibutse uko igitsure cyameraga kera, ba bagabo bataye umuco kimwe n’abagore b’ibyomanzi nibasubire ku muco mwiza w’ubupfura no kwihesha agaciro .
Thanks all,
None se iriya myanya ni iya MINAFFET cyangwa ni MINADEF?
Murakoze
ewana, ubwo Shem ntimuhamije kweli ni ukwigera ubuyobozi kweri
Nishimiye cyane umwanya Dr — USENGUMUKIZA Felicien yabonye n,Umukozi ushoboye .GB him
Comments are closed.