Digiqole ad

Itangazo rigenewe abafatabuguzi b’amashanyarazi

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi mu Rwanda EUCL buramanyeshaka abafatabuguzi bacyo ko hari amakuru bubakeneyeho mu rwego rwo kunoza imikorere y’Ikigo.

Ni muri urwo rwego hari ifishi yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo gishinzwe gutanga ingufu n’Urwego rw’igihugu rw’igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA kugira ngo hakorwe inyigo zigamije kunoza serivise zihabwa abafatabuguzi b’amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gutunganya amashanyarazi mu Rwanda (EUCL) burasaba abafatabuguzi b’amashanyarazi b’icyo kigo kugana amashami abagereye ari hirya no hino mu gihugu bitarenze ku italiki ya 20, 10, 2014 kugira ngo buzuze ayo mafishi.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gutunganya amashanyarazi mu Rwanda(EUCL) burashimira kandi abafatabuguzi babo ubufatanye badahwema kubagaragariza.

UBUYOBOZI BUKURU.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Abashinzwe amazi nabo bari bakwiye gushyiraho iyi gahunda kuko bakora nabi cyane ndetse bikabije umuntu agereanyije n’abashinzwe amashanyarazi!

  • Ngaho da ngo u Rwanda ni urwa mbere mu ikoranabuhanga, ubundi ngo abantu bajye gutonda imirongo buzuza amafishi!! Mubyumweru bibili!?!? Ubwo muzi ko hari nabakiriya banyu bataba mu Rwanda? Ayo ma fishi kuyashyira kuri internet byabananiye ngo abatabishoboye abe aribo najya gutonda iyo mirongo!!

    • uvuze neza kabisa ubwo ninde wajya guta umwanyawe ngo agiye kuzuza ibyo bifishi

  • nonese bizatangira ryari?

  • ariko bananniwe no gutanga ikiraka ngo abana cg ba midugudu nabo babone
    akantu ngo dutonde reka tuzabone mikba wanyu mirebe ko mutatwirukaho

    muzarebe uburyo mwirira amapoto byeri zabishe gusa muhimdure imikorere yanyu ni mibi itugeze do ahhahaah. ntimutinya kwinjira ajari akabari mubonye kandi mijyamye muwo mudepana ngo niyihangane

  • Bizarre! Uretze no kuza gutonda umurongo niyo mwayinzanira sinayuzuza. ngo bitange iki? Ibyo mutazi ni iki? Ubwo utazabyuzuza muzamukupira umuriro. Hahahahaha! Nta mwanya mfite wo guta.

  • DUSHAKA KO GUSHYIRAMO AMAFR BIBA NKA TELEPHONE

  • Electrogaz yarananiwe , baza yi privatize urebe ngo barakora neza. narumiwe

Comments are closed.

en_USEnglish