Digiqole ad

Itangazo ku ibura ry’amashanyarazi ku cyumweru i Kigali

Ubuyobozi Bukuru bw’ikigo cy’lgihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA); buramenyesha abafatabuguzi bacyo batuye mu Mujyi wa Kigali ko kubera imirimo yo gusana Poste Gikondo hazabaho ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku cyumweru tariki ya 09/02/2014 guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00 am) kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba (6h30 pm).

Ahazabura umuriro ni aha hakurikira:

o Nyarugenge: Nyarugenge mu mugi hagati,

o Kicukiro:  Samuduha, Rugando, Agace ka Kacyiru

o Agace ka Remera, Agace ka Kimironko Kabeza, Gikondo,

o Parc industriel, Kiyovu, Rugunga, Kimihurura

Kubera iri bura ry’amashanyarazi rizaba, amazi nayo azabura mu mirenge ikurikira:

o Kicukiro, Gatenga, Gikondo, na Niboye.

EWSA ikaba iboneyeho kubashimira uburyo muzihanganira iryo bura ry’amashanyarazi n’amazi kandi inabashimira ubufatanye mudahwema kuyigaragariza, ikaba inabasaba kutegera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kuzagaruka mbere y’ayo masaha yavuzwe haruguru.

EWSA 

0 Comment

  • None se ko ntabonamo Ruyenzi kandi tukaba twarabuze umuliro kuva kuwa gatanu? Wagirango iri tangazo ryavugaga ko bagiye kujya bakorera delestage Ruyenzi. Ewsa rwose nitubwire ikibazo turarembye. Icyumweru cyose tudacana nimugoroba!

Comments are closed.

en_USEnglish