Digiqole ad

Itangazamakuru rishobora gufasha mu guteza imbere umurage ndangamuco

Ibi ni bimwe mu bintu by’ingenzi bigize igitabo cya Mutangana Boshya Steven  umunyamakuru wakoze mu itangazamakuru ryandika, iry’amajwi n’amashusho ryo mu Rwanda n’iryo mu mahanga kuva muri 2000 kugeza ubu. Muri 2013 yarangije icyiciro cya Masters mu Itangazamakuru muri Kaminuza mpuzamahanga yo mu mujyi wa Alexandria mu gihugu cya Misiri.

Mutangana Steven afite igitabo cye yanditse ku ruhare rw'itangazamakuru mu guteza imbere umurage ndangamuco
Mutangana Steven afite igitabo cye yanditse ku ruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere umurage ndangamuco

Ubusanzwe uyu mugabo azi no gushushanya. Mu gitabo kimaze gusohoka mu icapiro ryo mu Budage (Editions Universitaires Européennes) arasobanura uko umurage ndangamuco w’u Rwanda wamenyekanishwa hifashishijwe itangazamakuru rigera kuri benshi mu mijyi no mu cyaro cy’u Rwanda.

Muri icyo gitabo yise « Ihererekanyamakuru mu guteza imbere umurage ndangamuco w’u Rwanda » (La communication pour la valorisation du patrimoine culturel du Rwanda) harimo ibice binini bibiri.

Icya mbere kigaragaza umurage ndangamuco w’u Rwanda, ufatika (patrimoine culturel matériel) n’udafatika (patrimoine culturel immatérial), inzego ziwushinzwe n’uruhare rw’itangazamakuru mu kuwumenyekanisha.

Igice cya kabiri kirimo umuti w’ikibazo yabonye nyuma y’ubushakashatsi bwe. Yakoze umushinga wose wo gushyiraho igitangazamakuru gikora by’umwihariko ku muco mu Rwanda.

Ntiyagaragaje ibibazo ngo arekere aho. Ahubwo yazaniye igisubizo igihugu cye. Yemeza ko uyu ari umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Yaranditse ati: “Aha nkanabihuza n’intego Leta yihaye muri 2011-2017, aho yiyemeje “kurengera no guteza imbere umuco w’u Rwanda mu bitangazamakuru bikoresha inyandiko amajwi n’amashusho.” Uko byashyirwa mu bikorwa rero, babisanga muri iki gitabo.”

Muri 2011, yigaga muri Kaminuza mpuzamahanga yo muri Alexandria mu gihugu cya Misiri, mu cyiciro cya gatatu mu by’itangazamakuru n’ihererekanyamakuru (Communication et Médias) mu ishami ry’umuco.

Avuga ko yasanze hari byinshi itangazamakuru ryo mu Rwanda ridakoraho kandi by’ingenzi mu buzima bw’igihugu.

Ibyo ni umurage ndangamuco. Nyamara mu bihugu bitandukanye, na Misiri irimo, itangazamakuru ryaho ngo ryita kuri iyi ngingo ku buryo bw’umwihariko.

Mu myaka ibiri yahamaze, uretse amasomo, yaritegereje, asoma ibitabo, asura n’ibitangazamakuru binyuranye ndetse n’ibiranga umurage ndangamuco mu Misiri, ariko akora n’ubushakashatsi mu Rwanda ku by’itangazamakuru n’umuco. Nibyo byamuteye kugaragaza akamaro k’itangazamakuru mu guteza imbere umurage w’u Rwanda, n’inyungu byagirira igihugu.

Nk’uko akomeza abisobanura, iki gitabo cyatunganyirijwe mu icapiro ryo mu Budage (Editions Universitaires Européennes), yacyanditse agira ngo atihererana ubumenyi yakuye mu Misiri kuko we asanga hari abandi bava ku masomo ku rwego ruhanitse, bagahita bigira mu mirimo itandukanye, ntibasangize ab’iwabo ibyo bize.

Abo iki gitabo kigenewe ni abanyamakuru bagenzi be n’abakiri mu mashuri makuru mu by’itangazamakuru. Abandi ni abari mu nzego zifata ibyemezo bashinzwe guteza imbere umurage ndangamuco n’itangazamakuru.

Ku birebana n’uko iki gitabo kizagezwa ku banyarwanda, umunyamakuru Mutangana Steven avuga ko mu minsi ya vuba azakimurikira inzego zirebwa n’ibyo yanditse.

Arategura ikiganiro mbwirwaruhame kizatumirwamo abakora mu nzego z’itangazamakuru, abanyamakuru bari mu mwuga n’abakiwiga ndetse n’abakora mu nzego zishinzwe guteza imbere umurage ndangamuco mu Rwanda.

Iki gitabo kandi kizagezwa ahacururizwa ibitabo no mu masomero ya za kaminuza.

Iki gitabo ngo kizafasha abanyamakuru ndetse n'abafata ibyemezo muri politiki kumenya uciyo bakora ngo bateze imbere umurange ndangamuco
Iki gitabo ngo kizafasha abanyamakuru ndetse n’abafata ibyemezo muri politiki kumenya uciyo bakora ngo bateze imbere umurange ndangamuco

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibikorwa byiza rwose…, BRAVO Mr Steven

  • Good! Thank U For Ur Contribution!

Comments are closed.

en_USEnglish