Digiqole ad

“Itangazamakuru niryo nzira yo kumenyekanisha muzika nyarwanda”- Big Farious

Mugani Desire niyo mazina ye bwite yiswe n’ababyeyi, ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wamenyekanye muri muzika nka Big Farious. Ku ruhande rwe asanga itangazamakuru ariryo rifite iya mbere yo kumenyekanisha abahanzi ku rwego mpuzamahanga.

Big Farious umuhanzi ukomka mu gihugu cy'u Burundi
Big Farious umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi

Farious avuga ko usanga akenshi na kenshi impamvu u Rwanda n’u Burundi ari naho akomoka muzika yaho itajya ku rwego mpuzamahanga atari ubuswa bw’abahanzi, ahubwo ko ari agaciro gake cyane bahabwa.

Mu gihe ibihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya ngo usanga biha agaciro abahanzi b’abenegihugu kurusha abandi bahanzi bo hanze yaba gukinwa ku maradio ndetse no kubona amafaranga mu bitaramo.

Mbere y’uko Farious ataramira abantu mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2014 muri Serena Hotel, yari yatangarije Umuseke ko itangazamakuru ariryo rigomba kugira icyo rikora kuri muzika.

Yagize ati “Mu bihugu byose maze kujyamo nta na hamwe ndasanga baha umuhanzi wo mu mahanga agaciro kurusha uwo mu gihugu.

Kuko usanga kuri radio abahanzi bo mu gihugu imbere bafite amahirwe angana na 90% yo gukina indirimbo ze, naho 10% hagakinwa indirimbo zo hanze.

Ariko iyo urebye mu bihugu byacu usanga abahanzi bo mu gihugu imbere batabona ayo mahirwe yo kuba ibihangano byabo byakinwa cyane kurusha ibyo hanze”.

Farious ngo ku rundi ruhande Leta nayo akenshi hari igihe ibigiramo uruhare rwo kudatuma umuhanzi azamuka ngo amenyekane.

Yagize ati “Ese niba Leta itegura igitaramo igatumaho umuhanzi wo hanze ikamuha amafaranga akubye inshuro 5 iz’umuhanzi wo mu gihugu uwo muhanzi waje we azabona ko hari agaciro ufite?

Uko ntekereza mbona kugira ngo muzika izarenge imbibi cyangwa se hagire umuhanzi umenyekana ku rwego mpuzamahanga, ari uko ibihangano bigomba guhabwa agaciro”.

Big Farious ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Ndakumisinze, Bajou ndetse n’izindi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish