Digiqole ad

Itangazamakuru mu kurwanya ruswa

Umuvunyi n’itangazamakuru mu kurwanya ruswa n’akarengane

Mu nama ngarukamwaka y’iminsi ibiri habaye hagati ya 30 na 31 Werurwe abanyamakuru n’ urwego rukuru rw’umuvunyi mu Rwanda rwahuguye abanyamakuru ku mikorere y’urwego rw’umuvunyi mukurwanya ruswa n’akarengane mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Umuvunyi – Tito-Rutarema (Photo internet)

Aya mahugurwa yaberye i Kigali, yaragamije gutanga ibisobanuro ku buryo uru rwego rw’umuvunyi rukora guhera mu inzego z’ibabanze kugera kurwego rwo hejuru m’u Rwanda.

Bwana TITO Rutaremara ari nawe watangije aya mahugurwa k’umugaragaro aganirira n’abanyamakuru yibanze kucyo ijambo ‘’ubuyobozi” (leadership) risobanuye, cyane ashimangira ku bupfura ndetse n’ubunyangamugayo bugomba kuranga umuyobozi mwiza ndetse n’umuyoborwa. Naho umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe akarengane, madamu Kanzayire Bernadette munyigisho ye yo kuri uyu wa kane 31 Werurwe 2011 yatangiye yibutsa abayamakuru bari bateraniye muri iyo nama amateka y’akarengane mu Rwanda yaba akarengane gashingiye ku bwoko, ku mutungo, ku gitsina cyangwa se ku zindi mpamvu.

Yagize ati: “Umunyamakuru agomba kuba ipfundo hagati y’umuturage urengana ndetse n’inzego zishinzwe kumurenganura

Abanyamakuru bari bateraniye aho bagaragaje impungenge bafite baterwa na bimwe mu bibazo abaturage babagezaho ndetse nibyabo gu giti cyabo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi harimo ikibazo cy’iyimwa ry’amakuru n’abyobozi bo mu nzego zitandukanye mu gihugu.

Chrispin M. umunyamakuru wikorera kugiti cye (Free-lancer) nawe Yunze mu rya bagenzi be agira ati: “Ntagihe twigize duteshuka kunshingano yacu yambere yo kuba ijisho n’ugutwi byabaturage, kandi tuzakomeza tunarwanya ruswa ndetse n’akarengane kose”.

Iyi nama ngarukamwaka ikaba yarangiye abanyamakuru bari aho biyemeje gukorana n’urwego rw’umuvunyi mugukumira ruswa n’akarengane aho byaba bituruka hose.

EDDY SABITI
Umuseke.com

en_USEnglish