Digiqole ad

Italy: Abantu bahitanywe n’umutingito bamaze kuba 247

 Italy:  Abantu bahitanywe n’umutingito bamaze kuba 247

Uko abashakashatsi bakomeza gushaka ababa bagihumeka bagwiriwe n’inkuta ni na ko barushaho kubarura abishwe n’umutingito

Umutingito wabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu muri iki cyumweru, mu Butaliyani, imibare y’abahitanywe na wo ikomeje kuzamuka aho abamaze kubarurwa bagera kuri 247, abatabazi basaga 4000 bakomeje gushakisha ababa bararokotse.

Uko abashakashatsi bakomeza gushaka ababa bagihumeka bagwiriwe n'inkuta ni na ko barushaho kubarura abishwe n'umutingito
Uko abashakashatsi bakomeza gushaka ababa bagihumeka bagwiriwe n’inkuta ni na ko barushaho kubarura abishwe n’umutingito

Birakekwa ko hari benshi bakiri munsi y’inkuta zabagwiriye cyane cyane mu bice bya Accumoli na Pescarda Del Tronto uduce tw’imisozi miremire.

Abatabazi bagera ku 4 300 barimo gukoresha imashini ziterura ibintu biremereye bagerageza kureba munsi y’inkuta zaguye ko nta bantu bakirimo.

Minisitiri w’Ubuzima mu Butaliyani yatangaje ko abenshi mu bahitanywe n’iki cyiza ari abana, kandi anavuga ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kuzamuka.

BBC

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish