Digiqole ad

Israel yatakaje abasirikare 13, Hamas ishimuta umusirikare wa Israel

Mu mirwano ikomeye yabaye kuri iki cyumweru hagati y’ingabo zirwanira ku butaka za Israel (IDF) na Hamas, Ikinyamakuru Mailonline cyanditse ko IDF yatakaje abasirikare 13. Ku rundi ruhande Hamas iratangaza ko yafashe bunyago umwe mu basirikare bari bayoboye urugamba ba IDF.

Ku rundi ruhande Israel nayo yatakaje umusirikare
Umusirikare wa Israel witabye Imana agiye gushyingurwa

Ambasaderi wa Israel muri UN, Ron Prosor yamaganye aya makuru avuga ko ari ibihuha , ko nta musirikare wabo washimuswe na Hamas.

Ibitero byo mu kirere bya Israel bigera kuri 2000 bimaze kwica Abanyapalestine  barenga 300 kuva ubu bushyamirane bwatangira.

Kuri uyu wa gatanu nibwo ingabo zo ku butaka za IDF zateye Hamas mu rwego rwo gusenya imihora ica munsi y’ubutaka (Tunnels) Hamas yicukuye yinjira muri Israel.

Mu masaha 48 ashize ingabo za IDF zimaze gutakaza abasirikare 13, bamwe baguye mu bico(Ambush) byari byatezwe na Hamas.

Uru rugamba rugitangira, umusirikare wa mbere wa Israel witwa Sgt. Eitan Barak yahasize ubuzima arashwe n’abarwanyi ba Hamas. Yari muri Batallion ya 931 igize Brigade yiwa Nahal imwe muri eshanu zikomeye za IDF zirwanira ku butaka.

Muri rusange ejo hapfuye abantu 65 barimo abasirikare n’abasivili, bikaba bivugwa ko ariwo munsi waguyemo abantu benshi kurusha iyindi kuva iyi ntambara yatangira.

Minisitiri w’Intebe wa Israel yari yabanje kwanga ibi bitero avuga ko bishobora kuzahitana bamwe mu basirikare be ariko yitswa igitutu na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko n’abaminisitiri bituma ahitamo gutera.

Mu masaha 48 ashize Israe; yatakaje abasirikare benshi
Mu masaha 48 ashize Israel; yatakaje abasirikare benshi
Aba basirikare bari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura bagenzi babo bishwe na Hamas
Aba basirikare bari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura bagenzi babo bishwe na Hamas
Muri Israel agahinda ni kenshi
Muri Israel agahinda ni kenshi
Ingabo za IDF zishimira ko zahitanye abarwanyi na Hamas 13
Ku rundi ruhande IDF irishimira intambwe iri gutera mu gusenya ibirindiro bya Hamas
Ibimodoka by'intambara bya IDF bikomeje kurasa muri Gaza
Ibimodoka by’intambara bya IDF bikomeje kurasa muri Gaza
Umuriro ukomeje kwaka
Umuriro ukomeje kwaka
Israel ngo izaruhuka ari uko  isenye burundu ibiringiro bya Hamas
Israel ngo izaruhuka ari uko isenye burundu ibirindiro bya Hamas
Mu ijoro ryakeye mu Bwongereza habereye imyigaragambyo isaba ko amahoro yagaruka Palestine igahabwa umudendezo n'ubwigenge
Mu ijoro ryakeye mu Bwongereza habereye imyigaragambyo isaba ko amahoro yagaruka Palestine igahabwa umudendezo n’ubwigenge

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • umenya kurira nabyo babyiga bikaba undi muhango!!!??? soldrs never cry like civilians.

  • Sinifuza ko umuntu uwo ariwe wese yapfa! Mais islael ni abicanyi ruharwa niba bahasize ubuzima nibabivanemo isomo na nyina wundi abyara umuhungu

  • ABASIRIKARE BARIRA NK’ABAGORE BAZARURWANA BARUTSINDE RA? NIBISUBIRIREYO BAKORESHE AMABOMBE NAHO URWO KUBUTAKA RWO NTIBARUSHOBORA. IYO BIZA KUBA NKA BYABINDI BY’ABANA NGO IMIGERI YO NTAYIRIMO PALESTINE YARI GUSABA IYO KUBUTAKA MAZE IKABAMENA TU

  • Niba islael yica impinja ikaririmba insinzi ca n.a pas de sens I’ll faut s.attaquer a la cause pas au creches .

Comments are closed.

en_USEnglish