Digiqole ad

Israel-Palestine: Muhamud Abbas yasabye UN kurinda Palestine

Perezida wa Palestine Muhamud Abbas yandikiye uhagarariye UN muri Burasirazuba bwo hagati, Robert Serry  ibaruwa amusaba kuyimugereza ku Munyamabanga wa UN , Ban Ki-Moon. Iyi baruwa irasaba UN ko yaba ariyo irinda Palestine kubera ko ubu yugarijwe n’ibitero bya Israel kandi Israel igafatirwa ibihano kuko yarenze ku masezerano y’i Geneve arengera abasivili mu bihe by’intambara.

Perezida Muhammud Abbas arasabo ko amahanga yafatira Israel ibihano kuko yarenze ku masezerano yasinye
Perezida Muhammud Abbas arasaba ko amahanga yafatira Israel ibihano kuko yarenze ku masezerano yasinye

Abbas arasaba ko hashyiraho akanama kihariye ko guperereza ku bikorwa byaba ibya Israel cyangwa Hamas mu rwego rwo guhosha amakimbirane yadutse vuba agatuma intambara yongera kurota igahitana abasivili benshi muri Gaza.

Muri iyi baruwa, uwitwa Hanane Achraoui uri muri Komite nyobozi ya OLP (Organisation de la Liberation de la Palestine) yanditsemo ko OLP yafashe ingamba zo guhangana n’ibiri kubera muri Gaza.

Perezida Abbas yasabye igihugu cy’Ubusuwisi gutumiza inama irimo abasinye amasezerano y’ i Geneve yasinywe muri 1949 arebana no kurinda abasivile mu bihe by’intambara kugira ngo bigire hamwe uko igihugu cya Israel cyafatirwa ibihano kubera kurenga kuri ariya masezerano cyasinye.

Aya masezerano asaba igihugu kigaruriye agace runaka kwirinda kwimura abatuye ako gace batabishaka. Aya masezerano kandi abuza iki gihugu gusenya ibikorwa by’abatuye ako gace kereka gusa bibaye ngombwa kubera ibibazo by’umutano rusange cyangwa mu rwego rwo kunoza imibereho y’abahatuye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Igihugu cya Palestine cyiri busabe ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu Muryango wunze ubumwe w’Abarabu( La Ligue Arabe) kubafasha muri iki kibazo mu nama iri bubere i Caire  mu Misiri.

Kuri uyu wa Gatanu, Ministiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu hamwe na Minisitiri w’ingabo Moshe Yaloon bahaye uruhushya ingabo zabo zirwanira ku butaka rwo gutera muri Palestine mu rwego rwo guhashya umutwe wa Hamas, Israel ishinja kutera ibisasu bya Missile mu mijyi yayo ya  Tel Aviv na Jerusalem.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, ibisasu by’ingabo za Israel byishe abantu barenga 50 nk’uko radio BBC yabivuze, uyu akaba ariwo mubare w’abantu benshi bishwe na Israel mu munsi umwe kuva aya makimbirane yatangira.

Amahanga akomeje gukomakoma ngo arebe ko agahenge kagaruka muri kariya gace ka Gaza.

Jeuneafrique

 ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Najyaga ngirango abasilamu nibo batesi gusa ariko n’ABABAHAYI(Mahmoud Abbas ni umu BAHAYI) ubanza batareba kure. USA na NATO bazi ibiri gukorwa kandi baba babihaye umugisha. Kuregera uwo urega ni ugukora ubusa.

  • Bwoko bw’Imana, mukomeze mwice izo nzige zaturutse iburasirazuba. Natwe abisirayeri muburyo bw’Umwuka tubari inyuma. Tuzahurira yerusalemu nshya!!!

    • uri mubi. kwica ni icyaha. iri zina wiyitiriye rizakugwa nabi Imana izaguhana

    • ariko ushobora kuba uri igicucu. uvuka he, ubyarwa nande, ninde wakureze, wize he ee. stupid…..

      • Nibyo ni igicucu. Nta wowe nta Nterahamwe. 

      • Nibyo ni igicucu. Nta wowe nta Nterahamwe.

Comments are closed.

en_USEnglish