Israël-Palestine: Israel irasaba abatuye Gaza bagera ku 100.000 kwimuka
Ingabo za Israel zasabye abatuye mu gace ka Gaza bagera ku 100.000 ko bimuka bakava mu gace k’Amajyaruguru ya Gaza. Izi ngabo zisabye ibi nyuma y’uko amasezerano yo guhararika imirwano yasinywe kuri uyu wa mbere i Caire mu Misiri hagati ya Hamas na Israel abaye impfabusa.
Abantu barenga 100.000 babonye impapuro z’impuruza zibaburira ko bimuka hakiri kare bakava muri kariya gace kuko ingabo za Israel ziri gutegura ibitero bikomeye kuri Gaza.
Mu ijoro ryakeye ingabo za Israel zagabye ibitero by’indege bihitana abantu barenga barindwi, uyu mubare ukaba watumye abamaze gupfa biyongera bakagera kuri 204 nk’uko inzego z’ubuvuzi muri Palestine zibivuga.
Uyu munsi mu gitondo cya kare indege za Israel zarashe urugo rwa Mahmoud al-Zahar, umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas ariko ngo ntiyari ahari.
Izindi ngo z’abayobozi ba Hamas nazo zibasiwe n’ibitero bya Israel kuva intambara yatangira. Amakuru atangwa na BBC avuga ko muri Gaza hazaba ikibazo gikomeye cyo kubona amazi meza yo kunywa kuko indege za Israel zingije imiyoboro yayo. Ibi ngo bizateza ikibazo gikomeye ku buzima bw’abahatuye muri rusange ariko cyane cyane abana.
Umutwe wa Hamas umaze kurasa ibisasu bigera ku 1000 naho ingabo za Israel zo zimaze kurasa ibisasu bigera ku 1500 muri Gaza nk’uko bitangazwa n’igisirikare cya Israel, IDF.
Umunyamakuru wa BCC muri Yeruzalemu witwa Kevin Connolly aratangaza ko ubu Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu afite ikibazo kimugoye gukemura.
Abagize guverinoma ye benshi barifuza ko Israel yagaba igitero simusiga cyo ku butaka. Ku rundi ruhande asanga igitero nk’iki cyakwica benshi abandi kikabamugaza kandi bikarakaza abamushyigikiye barimo na USA.
Kwanga gutera Hamas anyuze ku butaka bizatuma atakaza amajwi mu bamushyigikiye muri Guverinoma.
Kwivana muri iri hurizo ntawe abangamiye ni ikibazo kuri Netanyahu. Kuri we ngo ibyaba byiza ni uguca intege Hamas binyuze mu bitero by’indege kuko ibitero by’ingabo byo ku butaka bishobora gutuma n’ingabo za Israel zihagwa.
Ariko abashaka ko agaba ibitero byo ku butaka bakomeje kumwotsa igitutu kinshi kandi kizakomeza kwiyongera nk’uko uyu munyamakuru abivuga.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ikigaragara nuko Israel ntak’ itagira ngo hapfe byibur’ abantu bake bashoboka mur’ iyi ntambara nubwo bidashoboka. Ngaho naya mashitani yandi nary’ ateguz’ inzira karengane mbere. Eg: atang’ ubutumwa bugira buti ” mwizina rya shitani dukorera turabamenyesha ko kwitariki runaka tuzaza kunw’amaraso Westgate nkuko bisanzwe mumyemerere nimigenzo ya………………………..” Ubund’ areb’uwuzongera kuyavuga nabi. Sind’ umufana wabazungu naba yahudi, kuku na racisme yab’ ubwayo yonyin’ irahagije kumwirabur’uwariwe wes’ ufit’ubwenge kutabafan’ ariko : AHAR’ AMADAYIMON’ ABIR’ UMUNTU WES’ UFIT’ UBWONKO BUKORA NEZA YISHIRA KURUHANDE RURIM’ AMA DAYIMONO ARYA GUSA NABANTU. May Allah bless ISRAEL for behavin like human beings!!!!!!!!!!!! ZIONISME forever, AMEN!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. 2 the other cowards my massage is bring back our GIRLS first.
murigaza nakumiro intamba izagezahe
Comments are closed.