Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo bitandukanye i Burayi
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bamaze kwamamara cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ mu Rwanda. Kuri ubu agiye gutangira gukora ibitaramo bitandukanye ku mugabane w’i Burayi mu buryo bwo kurushaho kwagura ibikorwa bye bya muzika.
Mu ndirimbo zirimo ,Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Yesu Number One, Ndanyuzwe n’izindi, ziri mu ndirimbo zatumye izina ry’uyu muhanzi rijya mu mitwe y’abantu batandukanye.
Abenshi bakaba banavuga ko yazibye icyuho cy’abahanzi barimo Mani Martin na Patrick Nyamitali bamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nyuma bakaza gusa n’aho bazivuyemo.
Ku itariki ya 28 Gicurasi 2016 akaba afite igitaramo azakorera mu Bubiligi nyuma yaho akazajya no muri Amerika aho yagiye abona ubutumire bw’abantu batandukanye bifuza ko yazaza kubataramira.
Israel Mbonyi yabwiye Umuseke ko bikunze yazajya mu Bubiligi abanje guca mu Buhinde aho yanamaze igihe yigira. Bityo nta gihindutse akazagenda tariki ya 25 Mata 2016.
Ku kibazo cya bamwe mu bahanzi bamara kugira izina rikomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana barangiza bakajya mu zindi njyana, Mbonyi avuga adakora umuziki kubera gushaka amafaranga.
Ati “Abantu turatandukanye cyane yaba mu mitekerereze cyangwa se no mu bikorwa runaka. Ntabwo nkora umuziki ntumbereye amafaranga cyane ahubwo ni ubutumwa ntanga bushobora kuyampesha”.
Israel Mbonyi mu bitaramo amaze gukora bigera kuri bibiri, niwe muhanzi umaze kuzuza ahantu aba yateguye gukorera ibyo bitaramo ugeraranyije n’abandi bakora injyana imwe.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW