Israël: Abanyafurika 8000 barasaba uburengenzira bwo kuba impunzi
Abanyafurika bakabakaba ibihumbi umunani batuye mu gihugu cya Isiraheli mu buryo butemewe n’amategeko y’iki gihugu bari mu myigaragambyo basaba ubuyobozi bw’iki gihugu kubaha uburenganzira bwo kwitwa impunzi.
Aba banyafurika ngo bafashe icyemezo cyo kwirara mu mihanda nyuma y’uko guverinoma y’iki gihugu yanze kuba uruhushya rwo kuba muri iki gihugu bitwa impunzi no kwanga kubongerera impushya bari bafite.
Abari mu myigaragambyo baragira bati:”Turi impunzi nk’uko ibyapa dufite bibigaragaza, tumaze igihe kirekire muri iki gihugu ndetse tunamaze igihe mu myigarambyo ariko kugeza ubu nta gikorwa.
Ubu hari bamwe muri twe batangiye gutakaza akazi kubera ko nta gipapuro kigaragaza ko baba muri iki gihugu nk’impunzi bafite”.
Bakomeza bagira bati:”Ntago dushaka kubaho nta Visa dufite, nti dushobora gukora, nti dushobora kurya cyangwa kwishyura amacumbi mbese biradukomereye cyane”.
Aba banyafurika bafite umujinya mwinshi n’uburakari kuko guverinoma ya Isiraheli yanze gusuzuma ubusabe bwa bo ndetse bakaba bataranishimiye itegeko riherutse gutorwa muri iki gihugu rivuga ko umuntu wese uhatuye mu buryo budasobanutse agomba gufatwa agafungwa igihe cy’ingana n’umwaka nta rubanza rubayeho.
Ibi rero ngo ubuyobozi bwa bikoze mu rwego rwo kugira ngo abantu baba muri isiraheli mu buryo butemewe n’amategeko bafate umwanzuro wo gutaha.
Umwe yagize muri bo yagize ati:”Njye ndamutse ntashye iwacu muri Erythrée banyica cyangwa bakanjugunya mu buroko, rwose guverinoma ya Isiraheli yari ikwiye kumva ibibazo byacu hanyuma ikaduha icyemezo cyo kwitwa impunzi”.
Kuva mu mwaka wa 2012 guverinoma ya Isiraheli yashyizeho politiki zikomeye kubirebana no kwinjira muri iki gihugu, nyuma yo gukora isuzuma bagasanga isiraheli ituwe n’abantu ibihumbi 50 binjiye mu buryo butemewe n’amategeko.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Izi ngegera ziba sishaka kwivanga nubwoko bw’Imana kuki? Zitahe iwabo muyindi myanda bareke abatoranijwe babeho mumudendezo. N’amasiha y’abanye Palestine twabuze aho tuyajugunya. RIP Ariel Sharon.
Urumurwayi wo mu mute JW
ariko c jw ubu abantu bose batekereza nkawe twaba tuganahe? ni gute ufata abantu ukabita imyanda? ni gute abantu bose ubagira ingegera ibyo urimo nawe ushobora kuba utabizi kuko ntekereza ko isi aho igeze nta muntu ugitekereza gutyo.
Comments are closed.