Digiqole ad

Isomo abahanzi bakoresha abakunzi babo mu mashusho ‘Videos’ bahura naryo

 Isomo abahanzi bakoresha abakunzi babo mu mashusho ‘Videos’ bahura naryo

Bamwe babyita kubura uko bagira kubera ko babisabwa n’abakunzi babo, abandi bakavuga ko ari ukwizirikaho igisasu, n’aho abandi bakavuga ko ari ukudatekereza kure.

Knowless, Safi, na Naason bamwe mu bahanzi bagiye bagaragara mu mashusho y'indirimbo bari kumwe n'abo bakundanaga
Knowless, Safi, na Naason bamwe mu bahanzi bagiye bagaragara mu mashusho y’indirimbo bari kumwe n’abo bakundanaga

Ibi byose rero, abahanzi bamwe na bamwe bagiye bakoresha abakunzi babo mu ndirimbo bavuga ko akenshi bahura n’ikibazo iyo batandukanye batagikundana.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’abahanzi barimo Naason, Safi ‘Urban Boys’ na Knowless, aba bose bakaba baragiye bagaragara mu mashusho y’indirimbo zabo, bavuga ko bahura n’isomo rikomeye mu rukundo rwabo mu buzima busanzwe.

Naason yagize ati “Biragoye cyane kubona umukobwa ukoresha mu mashusho y’indirimbo yawe. Kuko bisaba igihe kinini cyo kumushakisha no kugira ibyo mwumvikana.

Ibyo rero bituma iyo ufite umukobwa mukundana kandi udafite ikibazo cyo kuba yagaragara mu mashusho uhita umukoresha.

Gusa ikibazo kivuka iyo mwamaze gutandukana mutagikundana. Kuko uko uyibonye uhita umwibuka bityo n’undi mushobora kuba mwakundana hari ibyo utamukorera kubera ko uhora ureba uwo mwatandukanye.

Ibyo ni muri rusange biba ku bahanzi bose baba baragiye bagaragaza abakunzi babo mu mashusho. Kuri njye mbifata nk’ibintu bisanzwe iyo mubonye mba mbona ari umuntu usanzwe”.

Knowless yagaragaye mu ndirimbo zimwe na zimwe z’itsinda rya Urban Boys ubwo yari akiri mu rukundo na Safi.

Kuri we avuga ko nta kintu na kimwe bimwibutsa uretse kumutera imbaraga zo guhindura no gukoresha imbaraga mu bikorwa bye.

Yagize ati “Iyo mbona izo ndirimbo mba mbona ari ibintu bisanzwe. Kuko kiriya gihe twari abana ubu umuntu agomba guharanira gukora ibyiza ndetse bituma unarushaho gutera imbere.

Iyo nguma muri biriya hari igihe ubu najyaga kuba ntakivugwa cyangwa se hari ubundi buzima kuri ubu najyaga kuba ndimo”.

Safi ‘Urban Boys’ asanga nta kintu na kimwe bimubwira iyo abona indirimbo zirimo Knwoless. Kuko ngo n’ibintu bibaho kandi bikarangira.

Yagize ati “Hari indirimbo nagiye mpuriramo na Knowless abantu bakavuga ko twateranye amagambo. Oyaaaaa!!!!

Kuko ni umuhanzi nkuko nanjye ndi umuhanzi. Hari igihe ashobora kwandika amagambo yumva afite icyo yamarira abanyarwanda kimwe nanjye”.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=OpCZMJN1AQw” width=”560″ height=”315″]

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=gxeCLsdqfD8″ width=”560″ height=”315″]

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • good

Comments are closed.

en_USEnglish