Digiqole ad

Abarokotse n’abafite ababo bafunze mu ishyirahamwe

Huye :Abacitse ku icumu n’abafite ababo bafunze mu ishyirahamwe

Abanyamuryango b’ishyirahamwe “UBUMWE BWO KUBAHO” rikorerera mu Karere ka Huye, rigizwe n’ abacitse ku icumu rya Jenoside na bamwe mu miryango ifite ababo bafunze kubera jenoside, baratangaza ko bamaze gutera intambwe ishimishije muguhangana n’ingaruka za jenoside.

Abagize iri shyirahamwe bakaba bavuga ko nyuma yo kubwizanya ukuri ku byabaye muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ubu biyunze bakaba bafatanirije hamwe ibikorwa bibateza imbere.

Photo: Abacitse ku icumu n’abafite ababo bafunze mwishyirahamwe

Abacitse ku icumu n’abo bamwe mu miryango yabo bafunze, bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, bafatanije n’abandi bo mu mirenge y’akarere ka Nyaruguru ya Kibeho,Rusenge na Mata basanze umuti ari ukwishyirahamwe. Maze mu 1995 bashinga ishyirahamwe ribahuza ryitwa “UBUTWARI BWO KUBAHO” ngo ntibyari byoroshye abahuye n’izo ngaruka zitandukanye bafatanya guhangana nazo.

Maria Uwambajumuremyi ni umwe mu bagize itsinda ryo mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru yagize ati:’’ ni intamabara ikomeye kugirango duhure, ni kubw’imbaraga z’Imana twahujwe na Padiri Masinzo Gerome utanga misa i Karama nyuma yo kumubwirako dukeneye ijambo ry’imana rituvura ibikomere yaje yadushakiye bibiliya akajya atwigisha ijambo ry’Imana ijambo ry’imana niryo ryabikoze naho ubundi ntibyari gushoboka.

Francoise Mukagatare ni umuyobozi mukuru w’itsinda rigize ishyirahamwe ’’ubumwe bwo kubaho’’ avuga ko iri shyirahamwe ryatangiye bafite gahunda yo kunoza imibanire akongeraho ko mu gutangiza iri shyirahamwe batari bafite gahunda yo gushaka ubutunzi ahubwo bashakaga kunoza imibanire .

Iri shyirahamwe ubu rifite abanyamuryango 1701. Ku wa gatanu wa buri cyumweru bahurira mu karere ka Huye mu murenge wa Karama kuri Paroisse ya Karama, bagasenga bakanaganira kubibateza imbere.

Kuri ubu bafite inkoko zirenga 100 bororeye hamwe, ibikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere aho bahinga inyanya n’urutoki.uretse ibikorwa bya rusange kandi ngo buri wese muri bo afite itungo n’ibikorwa bimufasha kwibeshaho.

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com

en_USEnglish