Digiqole ad

Urugero mu bumwe n’ubwiyunge

SHYOGWE: Abagize ishyirahamwe inyenyeri y’amahoro bakomeje kwiteza imbere banashyigikira ubumwe n’ubwiyunge

Ishyirahamwe Inyenyeri y’amahoro ryo mu murenge wa Shyogwe ni ishyirahamwe ryashinzwe kugirango basane imitima y’abakomeretse kandi baharanira kumenya gusaba imbabazi ndetse no kuzitanga.

Ngo bakaba barafatiye urugero mu manza za gacaca uburyo hasabwe imbabazi kandi zigatangwa. Ibi byatumye bashinga iri shyirahamwe kugira ngo iki gikorwa cyo gusaba imbabazi kidasibangana kandi banabonereho uburyo bwo kwiteza imbere bari hamwe.

Iri shyirahamwe ryo mu murenge wa Shyogwe rigizwe n’abarokotse genocide yakorewe abatutsi mu1994, abafunguwe bahawe imbabazi , ndetse n’inyangamugayo za Gacaca. Baravuga ko bamaze gutera intambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge ndetse no kugera ku bikorwa binyuranye harimo no gufasha abatishoboye.

Nyuma y’umwaka iri shyirahamwe rishinzwe ngo ubu ryoroje bamwe muribo batishoboye, rinatangira abakene 17 ubwishingizi bw’ubuzima mutuelle, bakaba banateganya gushinga itorero ryamamaza amahoro mu rwego rwo gukangurira abandi guharanira amahoro.

Bamwe mubagize iri shyirahamwe baravuga ko kuva bashinga iri shyirahamwe bamaze gutera intambwe ishimishije kuko kuri ubu banywa amata ndetse n’ubuzima bwabo bukaba bumeze neza. Bakomeza bavuga ko nta muntu ukirembera mu rugo cyangwa ngo batinye kujya kwivuza nyuma yuko bishyuriwe mutuelle.

Umuyobozi w’iri shyirahamwe Eugene Habiyaremye aravuga ko iri shyirahamwe ridashobora gusenyuka kubera ko rigizwe n’abanyabushake banyotewe no kubona abanyarwanda babana mu mahoro. Akomeza agira ati:“twazanyemo n’abana bacu kugira ngo dutangire kubigisha umuco w’amahoro ndetse n’imbabazi bakiri bato kuko nibo Rwanda rwejo.”

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 17 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, abagize iri shyirahamwe barimo gutunganya inzibutso zitandukanye zo mu murenge wa Shyogwe.

Mukatete Paulette
Umuseke.com

4 Comments

  • big up sis!to u and the team am so proud of you!

  • Sincelement, nemeye ko ushobora gukora icyiza nk’iki aho ucukumbura inkuru nk’iyi nyamara benshi mubawumazemo igihe batabikora… Courage ma soeur….. Gusa musuhe no ku dufoto turebe izo ntashyikirwa!!!

  • Woooow,You too!! i’m very proud of you guys! keep it up>>> you deserve the AWARD of this yr for your update news!

  • Aka ka web ndabona gakoraho abantu babizi da! muzasibe gukabya gusa!

Comments are closed.

en_USEnglish