Digiqole ad

Ishusho y’amateka mu 1994 ku muhanzi Priscilla nubwo yari muto

Umuratwa Priscilla umuhanzikazi w’umunyarwanda uzwi nka Princess Priscilla uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Califonia, atangaza ko nubwo yari muto mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaze kubona ishusho y’uko byari byifashe.

Princess Priscilla uri muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika
Princess Priscilla uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Ku nshuro ya 20 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Priscilla asanga abantu bakoze ariya mahano batari bafite imitima ya kimuntu ahubwo abifata nk’ubunyamanswa.

Avuga ko bitewe n’amateka agenda yumva yaranze ukwezi kwa Mata 1994, amaze kubona ko nk’abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rwari rukwiye gufata iya mbere mu kubaka igihugu mu mirimo yose yagiteza imbere.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Priscilla yagize ati “Amateka igihugu cyacu cyahuye nayo muri 1994 ntabwo bikwiye kuzongera kubaho ukundi.

Gusa nubwo twabuze abavandimwe, ababyeyi, inshuti n’imiryango ntabwo twabura gushimira Leta ku mpinduka igihugu kimaze kugeraho mu myaka 20 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye”.

Yakomeje avuga ko igikorwa cyo kwibuka kidakwiye kuzigera kivaho kuko byigisha urubyiruko rutari rwakavutse kumenya amateka mabi igihugu cyanyuzemo, bityo ruharanire kwigira runubaka igihugu.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • turagukumbuye

Comments are closed.

en_USEnglish