Digiqole ad

Ishusho ya Stromae yashyizwe mu nzu ndangamurage iruta izindi iburayi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, amaze kwerekwa ishusho ye yashyizwe mu nzu ndangamurage ya ‘Musée Grévin’ i Paris umuhanzi Stromae yatangaje ko ari icyubahiro n’ibyishimo kuri we gushyirwa muri iyi nzu ndangamurage iri mu zikomeye mu Bufaransa.

Ishusho ya Stromae nawe iruhande rwayo ubwo bayimumurikiraga
Ishusho ya Stromae nawe iruhande rwayo (Iburyo), hamwe n’iya Line Renaud nawe iruhande rwayo,  ubwo bazimumurikiraga

Kugira ishusho munzu ndangamurage ni ikimenyetso gikomeye cy’uburyo sosiyete ziba zifata abantu runaka. Stromae n’undi muhanzi witwa Line Renaud bombi berekewe rimwe amashusho yabo yashyizwe muri Musée Grévin’ ku mugoroba wa tariki 13 Ukwakira 2014.

Line Renaud ni umuhanzikazi w’imyaka 86 naho Stromae ufite se w’umunyarwanda wazize Jenoside, ku myaka 29, yishimiye cyane ko ishusho ye ijya muri iyi nzu ndangamurage yashinzwe mu 1882 ikaba ariyo imaze imyaka myinshi mu Burayi mu zishyirwamo amashusho y’ibyamamare nk’uko bitangazwa na AFP.

Stromae, umubiligi wakorewe ishusho yambaye imyanda yari yambaye mu ndirimbo ye “Papaoutai” yagize ati “Birashimisha cyane kwibona uhereye inyuma.”

Muri iyi nzu ndangamurage hari amashusho nk’aya y’ibyamamare birimo;  Charlemagne ( Charles Le Grand), Louis-Napoléon Bonaparte, abakinnyi bakomeye ba cinema, n’abandi bantu bazwi ku isi nka Albert Einstein, Mahatma Gandhi, Shah Rukh Khan, Pope John Paul II, Isabelle Adjani na Zinedine Zidane.

Iki cyamamare muri muzika ku isi biteganyijwe ko mu mwaka wa 2015 azagirira ibitaramo i Dakar, i Abidjan, i Yaoundé, i Kinshasa, i Johannesburg n’i Kigali mu Rwanda.

Line Renaud na Stromae wabanje kwitwa Maestro iruhande rw'amashusho yabo mu nzu ndangamurage
Line Renaud na Stromae wabanje kwitwa Maestro iruhande rw’amashusho yabo mu nzu ndangamurage
Stromae yishimiye cyane ishusho ye
Stromae yishimiye cyane ishusho ye

Photos/AFP

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu mwana azabere isomo abagenda bamena intanga aho babonye hose. Nkumugabo ubyara umwana ntamenye ibye nyuma uibaza iki? Nkubuniyo ise abaho koko ntiyakwicuza ngaho bagabo mwe!!! Ngo harya muba mushaka guhoma ba nyina??????

  • Stromae ndamukunda cyane kuko yibutse ko afitanye isano nabanyarwanda akunda u Rwanda cyane azaze tumwirebere

  • Stromae you are welcome to Rwanda!

Comments are closed.

en_USEnglish