NUR-EJC igiye kwimukira i Kigali
Kuva mu kwezi kwa 6, ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho riraba ryigira i Kigali
KIGALI– Nyuma yuko inama y’abaministre yemeje ko ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho ribarizwa muri Kanuza nkuru y’u Rwanda ryimurirwa I Kigali, abanyeshuri biga muri iri shuri bifuje ko ryakwimurwa mu gihemwe cya kabiri cya amasomo kizatangira mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.ubuyobozi bwa kaminuza bukaba buvugako umwanzuro kuri ibi byifuzo uzashyikirizwa abanyeshuri ku mugaragaro mu mpera z’iki cyumweru.
Tariki ya 30 z’u kwezi gushize niho inama y’abaministre yafashe ikemezo cyo kwimura ishuri ry’itangazamakuru.
Iki cyemezo cyemejwe nyuma y’uko abanyeshuri biga muri iri shuri bari batarasobanukirwa n’ibyo kwimurirwa I Kigali kuko umwaka w’amashuri wa 2011 utangira bamwe bari baziko bagomba kwigira I kgli,nyamara ntibyabashobokera.
Bamaze kumva icyemezo cya cabinet bifuje ko bakwimurwa mu gihembwe cya 2 kubera impamvu z’amasomo ndetse bashyikiriza ubuyobozi bwa kaminuza ibyifuzo byabo,nkuko tubibwirwa n’umuvugizi wa kaminuza nkuru y’ur Rwanda Dr Christopher Kayumba
Dr Kayumba akomeza avugako nyuma yuko abanyeshuri biga mw’itangazamakuru bashyikirije ubuyobozi bwa kaminuza ibyifuzo byabo,kaminuza itabimye amatwi kuko yashigikiye ibi byifuzo byabo
Umwanzuro wo kwimuka ku mugaragaro w’iri shuri uzashyikirizwa abanyeshuri ku mugaragaro ku wa gatanu w’iki cyumweru turimo,mu nama izahuza ubuyobozi bwa kaminuza n’ubuyobozi bw’iri shuri ndetse n’abanyeshi baryigamo.
Claire U.
Umuseke.com
3 Comments
Kwimuka erega ntibihagije kuvuga gusa ngo bagomba kwimuka, bazigirahe ko n’abimutse ngo ibibazo byabaye ibibazo kuko batagiraga aho bigira cyangwa babe hari ikindi gikorwa remezo gihari.
Kereka iyo uvuga aho kuba naho aho kwigira haruzuye kera kddi ni heza njye narahageze
Ariko usibye no kuvuga aho bazajya, ntihaba hatekerejwe ku mibereho y’ abanyeshuri. kwimuka mu mwaka hagati byateza ibihombo bikabije. Kwaba ari ukubaka urugo bushya gushaka icumbi.
Ariko bibaye umwaka utaha habaho imyiteguro ihagije ku mpane zombi ntawe ubiguyemo. Ni ukuri cyeretse niba hari abandi kwimuka bifitiye inyungu atari abanyeshuri.
Comments are closed.