Digiqole ad

Isabukuru y’imyaka 2 ya AERG-TCT

Umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi biga mu ishuli rikuru ry’Ikoranabuhanga rya TUMBA bibumbiye muri AERG IMENAGITERO/TCT, kuri uyu wa 12 Werurwe bizihije isabukuru y’imyaka ibiri bishimira ibyagenzweho, banashimira abanyamuryango bayo barangije amashuli hanashyirwaho komite nshya.

Tumba College of Technology (TCT) ni ishuri rikuru ryigisha ikoranabuhanga ryatangiye muri 2007 ritangira rifite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kubumenyingiro (Hands on Skills). Iri shuri riherereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Rulindo.

Ryubatse mu mpinga y’umusozi mu gashyama gatanga umwuka mwiza ni ikirere gitanga amafu.

Iri shuri rifite ishami rimwe ariryo ry’Ikoranabuhanga (Technology) n’udushami dutatu aritwo Information Technology (IT) tugenekereje mu Kinyarwanda ni Ikoranabuhanga mu itumanaho, Electronics and Telecommunication na Alternative energy (Ingufu z’amashanyarazi). Iri shuri rika ari irya leta rigaterwa inkunga n’igihugu cya Japan binyijijwe muri JICA (Japan International Cooperation Agency).

Nyuma y’umwaka umwe gusa iri shuri ritangiye nibwo hatangijwe umuryango uhuza abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ihabwa izina rya AERG-IMENAGITERO.

Ku itariki ya 06/3/2009 nibwo yafunguwe ku mugaragaro. Ibirori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose mu nzego za Leta n’izigenga ndetse n’abahagarariye AERG mu yandi mashuri makuru na za Kaminuza. Yatangiranye amanyamuryango 25.

Nkuko twakomeje tubitangarizwa n’abatangije uyu muryanga ngo uko iminsi yagiye yicuma ni ko AERG IMENAGITERO yakomeje gukataza ishaka icyateza imbere abanyamurango hibandwa cyane kugushishikariza abanyamuryango bayo kwiga bategura ejo hazaza.

Irangajwe imbere n’umuhuzabikorwa wayo MUTSINDASHYAKA Marcel n’uwari amwungirije MUKAYISENGA Eliane , AERG-IMENAGITERO yafunguye amarembo ishyikirana n’izindi AERG zo mu gihugu cyose dore ko ubu amashuri makuru yose na za Kaminuza uyu muryango utahatanzwe.

Uyu munsi witabiriwe n’abantu bo mungeri zitandukanye hari inzego za Leta harimo uwaje ahagarariye Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), GAERG, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Akarere ka Rulindo, Uhagarariye Police, abahagaririye AERG mu yandi mashuri makuru na kaminuza ndetse n’ubuyobozi bwa TCT n’abanyeshuli bose bari babukereye.

Ku isaha ya saa ine n’igice nibwo habaye umukino wa gicuti mu mupira w’amaguru hagati ya AERG-KIE na AERG IMENAGITERO/TCT umukino urangira ari igitego kimwe cya AERG KIE kuri bibiri bya AERG IMENAGITERO/TCT. Umuhango wakomereje muri sale yari iteguwe neza aho buri wese mubahageze yatangariraga ubuhanga hateguranywe.

Mu ijambo rye Umuhuzabikorwa wa AERG IMENAGITERO, bwana MURINDWA Gilbert yibanze kubimaze kugerwaho muri iyi myaka ibiri. Yagize ati twageze kuri byinshi kandi ibitatagerwaho nabyo ni byinshi, ati intego za AERG ni eshatu, “Kwibuka, guharanira kubaho ndetse no kwirinda”. Ngo ibi byose byibanzweho kuko hakorwa ibikorwa byo gushyigikirana ku banyamuryango ndetse ko kutegura icyunamo kikanashyirwa mubikorwa ikindi kandi ngo abamaze kurangiza amashuli yabo ari 39 naho ubu bagera kuri 41 barakiga. Uyu muryango ukoba ufite imishinga ibyara inyungu umwe ni uwa decoration undi ni uwa Restaurent aho bafite restaurant ifite isuku cyane kandi igaburira abantu bagera kuri 300 buri munsi.

Abitabiriye ibirori bakiriwe muri restaurant izwi ku izina rya ENJOY RESTO ya AERG IMENAGITERO
Abitabiriye ibirori bakiriwe muri restaurant izwi ku izina rya ENJOY RESTO ya AERG IMENAGITERO

Kubitaragerwaho umuhuzabikorwa yatangaje ko bagifite imbogamizi kuko benshi muri bose SFAR( ikigo cya Leta gishyizwe gutanga inguzanyo ku banyeshuli bo mu mashuri makuru na kaminuza) yabashyize ku rutonde rw’abifashije bidakwiye, akaba yasabye ubuvugizi. Yarangije ashimira abitabiriye ibirori bose, ubuyobozi bwa TCT ubufatanye bwiza bafitanye ndetse n’inkunga badahwema gutera uyu muryango.

Umunyamabanga wa AERG ku rwego rw’igihugu Bwana GATARI Egide, mu ijambo rye yashimiye abanyamuryango ba AERG IMENAGITERO anabasaba gukomeza guharanira kubaho, kandi ko bakwiye gukwirakwiza ibyiza bagezeho n’abandi hose. Yagarutse kandi kubana biga mu mashuli yisumbuye ko bagomba gusurwa cyane kuko aribo bafite intege nke cyane. Yasoje asaba abanyamurango gukomera bakitegura icyunamo.

Uwaje mu izina rya CNLG bwana RUZINDAZA yatangarije abitabiriye uyu muhango ko kwibuka bigomba guhoraho kandi gutera imbere bikaba inshingano, avuga ko icyunamo kiri hafi kandi ko ku gitegura mu mitima aribyo byituma abantu badahungana. Yasoje ashima imikoranire myiza y’ubuyobozi bw’iri shuri na AERG.

Abafashe amagambo bose bagarutse ku kugira inama abanyamuryango ba AERG bavugako bagomba kuba abifashije kandi basabwa gutsindira ku manota menshi. Uwahagarariye umuyobozi w’iri shuri utari uhari yagaragaje ubufatanye bwiza bafitanye kandi avugako batazahwema gutera inkunga uyu muryango.

Umuseke.com
Akarere ka Rulindo

 

 

7 Comments

  • Turabashimiye uburyo mukomeje gukorera abanyarwanda neza mubagezaho amakuru atandukanye.
    Mukomereze aho natwe barumuna banyu tubarinyuma kandi turabashigikiye cyane.
    Que Dieu vous benisse.
    Votre ami NYERERE.

  • Turashimye pee! kutugezaho amakuru atandukanye.koko babivuze ukuri ko akanyoni katagurutse katamenya aho bweze:ndibazako abasura bose ino site babashije kwirebera no kwigira kuri AERG iMENAGITERO/tct.
    Mukomeze mutugezeho nandi meshi.
    Murakoze.

    • Urakoze cyane nawe Isabelle.

  • Dukomeje gushimira abifatanyije n’imenagitero,Imana ibahe umugisha.

  • Rwose ndabashimiye kandi Imana ibahe umugisha kuko niyo izi ibyo mukorera abanyarwanda. Natwe twizeye ko tuza komeza kubatera ingabo mu bitungo kuko dushima ibyo mutugezaho.

    Imana ibarinde.

  • ibi buntu nibyiza pe kandi turabashimira cyane kutugezaho amakuru meza,mukomerezaho

  • mukomereze aho kuntego yo kurerana no guteza imbereho imibereho myiza yabana bacu mukomeza umuco mwiza wo kurerana mwamfuramwe!

Comments are closed.

en_USEnglish