Digiqole ad

Irushanwa ryo KWIBUKA23 mu mupira w’amaguru rizaba muri Kamena

 Irushanwa ryo KWIBUKA23 mu mupira w’amaguru rizaba muri Kamena

Irushanwa ryo kwibuka riteganyijwe muri Kamena, aha ni ubwo u Rwanda rwahuraga na Kenya muri iryo rushanwa 2015

Mu cyumweru cyo kwibuka cyatangijwe kuri uyu wa gatanu tariki 7 Mata 2017, abakora mu mupira w’amaguru bafata umwanya wo kuzirikana no kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Gusa nyuma yacyo FERWAFA yateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru rizaba muri Kamena.

Irushanwa ryo kwibuka riteganyijwe muri Kamena, aha ni ubwo u Rwanda rwahuraga na Kenya muri iryo rushanwa 2015
Irushanwa ryo kwibuka riteganyijwe muri Kamena, aha ni ubwo u Rwanda rwahuraga na Kenya muri iryo rushanwa 2015

Umupira w’amaguru ni umukino ukundwa kandi wakurikiranywe na benshi. Mu basaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, harimo benshi bari abakunzi, abayobozi, abatoza, abakinnyi n’abandi bakoraga mu mupira w’amaguru.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Nzamwita Vincent Degaule yasabye abanyarwanda gukomeza kuzirikana izo nzirakarengane.

Nzamwita yagize ati: “Uyu ni umunsi ukomeye mu buzima bwacu, kuko dufata umwanya tukibuka benshi twakundaga baburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Turababaye cyane. Gusa dukomeze guharanira kwigira kandi turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bizadufasha kwirinda ko ibyabaye bisubira mu Rwanda, mu karere cyangwa n’ahandi ku isi.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko irushanwa ryo kwibuka ababaga mu mupira w’amaguru bazize Jenoside riteganyijwe muri Kamena 2017. Rishobora gutumirwamo amakipe y’ibihugu yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Ibikorwa by’umupira w’amaguru birimo shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ bizakomeza nyuma y’icyumweru cyo kwibuka.

Muri 2016 umukino wo kwibuka u Rwanda rwakinnye na Maroc witabiriwe n'abana ba Perezida Kagame
Muri 2016 umukino wo kwibuka u Rwanda rwakinnye na Maroc witabiriwe n’abana ba Perezida Kagame

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish