Digiqole ad

Ireme ry’uburezi ryateranyije akanama ka za Kaminuza za ‘East Africa’

Inama yaguye yahuje akanama ka za Kaminuza zo mu karere kuri uyu wa 16 Gicurasi muri Lemigo Hotel yiga uburyo hazamurwa ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Iyi nama iteranije inzobere  mu burezi zo mu bihugu bitandukanye
Iyi nama iteranije inzobere mu burezi zo mu bihugu bitandukanye

Abari muri iyi nama y’iminsi ibiri bariga ku buryo umunyeshuri yahabwa ubumenyi ku buryo asohoka mu ishuri afite ubushobozi bwo gupigana ku isoko ry’umurimo mu karere kubera ubushobozi bwe.

Innocent Mugisha Sebasaza, uyobora Ikigo gishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza yavuze ko hakwiye kubaho uburyo bufasha abarangije muri izo Kaminuza kugera ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.

Sebasaza yagize ati “ Ireme ry’uburezi ni ingenzi cyane mu myigishirize, ntacyo byaba bimaze niba umuntu arangiza Kaminuza ariko adashoboye guhanga ku isoko ry’umurirmo kubera ubumenyi bucye yahawe.”

Sebasaza avuga ko ireme ry’uburezi ryagerwaho mu gihe habayeho ubufatanye hagati y’abayobozi, abanyeshuri n’abarimu, kuri we ngo ntabwo bihagije ko Kaminuza yonyine ivuga gusa ngo itanga impamyabumenyi ngo umunyeshuri yarangije Kaminuza.

Kuri we umunyeshuri niba ahabwa ubumenyi n’umwarimo akabona budakwiye ntakwiye guceceka ngo arashaka amanota gusa, Kaminuza nazo ngo zigomba kugira uruhare mu gukurikirana abarimu n’ibyo bigisha niba ari ibintu koko bifite ireme.

Sebasaza abwira abanyamakuru ku by'iyi nama
Sebasaza abwira abanyamakuru ku by’iyi nama

Kaminuza nazo ngo zigomba kwemerwa ari uko zifite ibyangombwa nkenerwa mu gutanga ubumenyi bufite ireme nk’inzu z’ibitabo zihagije, inzu z’imyimenyerezo (Labs) zigezweho kandi zihagije n’ibindi nkenerwa ngo umunyeshuri koko abone ubumenyi buzamushoboza ku isoko ry’umurimo cyangwa mu kwihangira umurimo ahereye ku byo yahawe mu ishuri.

Ubu bufayanye Sebasaza yise Business Community ngo nibwo buzageza ku ireme ry’uburezi rifatika, yaba mu karere ndetse no mu Rwanda by’umwihariko.

Prof. Mayanga Nkuya, Umuyobozi w’Ikigo gihuza utunama twa za Kaminuza zo mu bihugu bigize akarere k’Afrika y’Iburasirazuba, we yavuze ko abari mu mashuri nabo bakwiye kubona ahantu hafatika ho kwimenyereza akazi mu bikorera cyangwa mu bigo bya Leta.

Mu bibazo bindi iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye none izigaho harimo kuba hari impamyabumenyi zo mu Rwanda ngo zitemerwa mu bihugu bimwe na bimwe byo mu karere kandi ngo mu gihe izo muri ibyo bihugu zo zemerwa mu Rwanda.

Prof. Nkuya Mayanga
Prof. Nkuya Mayanga
Haje inzobere mu makaminuza atandukanye yo mu karere
Haje inzobere zo mu makaminuza atandukanye yo mu karere
abitabiriye inama
Bariga ku buryo ireme ry’ubuzima ryazamuka
mu nama
Abo mu mahanga ya kure bitabiriye iyi nama
foto y'u rwibutso
Inama iyobowe na Ministre w’Uburezi mu Rwanda Dr Vicent Biruta (wicaye imbere hagati)

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • ni gute wagera kw’ireme ry’uburezi abayobozi b’ibigo bareka abana bagasimbuka imyaka,murebera abazayobora igihugu mu byiciro by’ubukene(ubudehe). ireme ry’uburezi ntiriba kure n’ukwigisha abana bakagira ubumenyi buhagije. nta reme ry’uburezi ryabaho iyo abana bose batsinda ,nta competition ihari m’uburezi.

    • Reka kwitiranya ! Gusimbuka burya nyine biterwa nuko iryo reme riba ridahari kuko rihari uwasimbuka ntabwo yashobora gukurikira ngo anatsinde mw’ishuri yimukiyemo.
      Ntabwo umuntu yakwigishwa ikigoroba amasaha abiri cyangwa atatu ngo narangiza akorane ikizami gisa nabize amasaha ahagije ku munsi imyaka itandatu maze batsinde kimwe.
      Iryo reme ryaguye hahandi mwimikaga kwimura abana baba batsinze cyangwa batsinzwe , birabaremaza hareka gukora efforts.
      Shakira kandi mu ngaruka z’ibyatubayeho kuko Genocide yahitanye abarezi benshi cyane , ntabwo se waruzi ko mu burezi ariho abatutsi babarizwaga kuko ariyo secteur udasangamo umusaruro nk’izindi!
      Ryaguye kandi muko nyuma y’intambara abarimu bigiriye mu zindi secteurs babonamo umusaruro uhagije.
      Subira inyuma gato noneho wibuke réforme ya Habyarimana aho abana bari basigaye biga kuboha imisambi , batangiraga kwiga indimi barangije uwikenda.
      aho ibyo byose biteranye sibyo byatumye ireme riba uko riri uno munsi, aho umuntu asigaye arangiza nta rurimi na rumwe azi ? aho ntituzahura n’ikibazo cya compétition muri EAC ?

  • Buri gihe iyo dukoranye inama na minister mvamo ntabonye umwanya wo gutambutsa igitekerezo cyanjye ariko mfite icyo mbona cyakorwa ireme ry’burezi mbona cyane cyane rigomba guhera mucyiciro rusange,tukiha targets hagakurwaho combination zari zisanzweho muri A’level bagashyiraho niba ari ubuzima hagatangwa A2,hakigishwa muri secondary niba kaminuza bigisha engineering abanyeshuri bakigishwa amasomo ajyanye nabyo hibamdwa kuri practicals

  • sha ibyo uvuga nibyo kabisa , kuko ibintu bazanye muri education y’urwanda nikibazo , none se ni gute umuntu azava mu gatenga akaza muri secondaire ngo mu wa kane ,nta na 1,2,3 secondaire yize , ngo aje kwiga ubumenyi ngiro , kongeraho rero n’ibigo byigenga bisigaye byishakira amaramuko muri abo bantu bameze gutyo.//////////

    Kaminuza ho ntuwavuga , dore izigenga ibintu zikora biteye ubwoba , umuntu arava mu biryoga ngo azanye releve za uganda akajya MOUNT KENYA ngo aje kwiyandkisha , umuntu aratsindwa muri 6 secondaire akikanza biryoga akazana ibipapuro ngo avuye iburundi kwiga , ubwo akajya muri ULK aho baka diplome ngo notifie n’irangamntu akaba aranditswe , koko ibintu amashuri yigenga adukorera nibiki ?

  • Mwiriwe basomyo bacu njye nibaza kureme ryuburezi hano iwacu murwanda aho usanga umuntu ari A0 arutwa numwana wiga kigali parent kuko ubyo mvuga mbitiye gihamya aho harumuntu twarikumwe nkumuyobozi umunyamahanga aramuhamagara haribyo yamubazaga bijyanye na kazi ntuma aramubwira ngo ask Secretary kandi ariwe wagombaga kubaza Secretary ibaze nawe aho uwo munyahanga yamusabye kureba uwmva urwongereza neza akamuha tel ngo abe ariwe bavugana kuko we ibyo yavugaga umunyamahanga ntiyabyumvaga ibaze nawe yarangije ibutare ndetse nurufansa ntarwo azi ese koko yazamuwe muntere kubera A0 ye aratuzunguza da ikindi kibazo kiboneka murwanda aho ufata umuntu utarize ubuyobozi ukamugira umuyobozi wamashuri mumurenge yarize ubuganga ese uba ubona uwo muntu hari plan of action yuburezi yakora mujye mugerageza kutagira amaranga mutima ndetse uwo muntu akora ibyo atazi ikindi ababizi ntibabikora nkuko bakabikoze kuko usanga haribyo atumvikanaho nabayobozi bibigo kuko haraho byateje amakimbirane akomeye aho byendaga kuvamo nukuba abantu bakwicana aho bamwe bavuga ngo araduha amabwiriza yibyo atazi rimwe narimwe koko ugasanga yakoze ibidahuye nireme ryuburezi aho naho mujye muhareba sawa abo bireba muzajye muri GASABO muzabihasanga ni Cheking neza haraho biri rwose mu murenge umwe ntashatse kuvuga izina………………………………

  • Njye mba numva ntifuza kumva ijambo ireme ry’uburezi kuko iyo mbonye ukuntu abategetsi bacu bishe uburezi mu Rda birambabaza cyane.Byose bipfira henshi ariko twavuga nko 1)gusuzugura abarimu kungeri zose nta mushahara ufatika bahabwa 2)Kwimuka nta effort ngo ntamuswa ubaho 3)Guhindagura programu 4)Amashuri yabaye ubucuruzi 4)Gusuzugura no gusuzuguza abize ngo kwiga ntacyo bimaze…..Mumyaka nka 30 iri imbere uzajya usanga abanyarda batazi kwandika amazina yabo,batazi gusoma no kwandika neza, kuvura, kubaka (etages zikagwa cg inzu zikava)……..

  • mwe murashaikira ikibazo aho kitari ntakuntu wakwigisha umuntu mururimi utazi mwahinduye systeme ntimwahindura abarimu abana ntakibazo ikibazo abababigisha ntibazi ururimi bahembwa nabi so resultat uzajye lycee notre dame ujye mwisemirari urebe ko badatsinda ubworero nimurebere aho murebe uko biga namwe mubikore ntakuntu mujye muli saint ignace kuki amashuri ya bapadiri na bama soeurs batsinda hari ibanga murishake.

Comments are closed.

en_USEnglish