Digiqole ad

Ireland: Inzoga yitwa Rwanda irabica bigacika muri iyi minsi mikuru

 Ireland: Inzoga yitwa Rwanda irabica bigacika muri iyi minsi mikuru

Mu gihu cya Ireland, ku mugabane w’Uburayi, uruganda rwitwa Wicklow Wolf Brewery rwasohoye inzoga yitwa Rwanda, ikorwa hifashishijwe cyane cyane ikawa y’u Rwanda, ari nayo mpamvu yiswe “Rwanda”.

Iyi nzoga ifite impumuro nk’iyi kawa, ngo igitangaje cyane kuri yo ni ibara ryayo ngo kuko isa n’ikinyobwa cyitwa Newcastle Brown Ale cyaciye ibintu mu bwiza, ngo kuko cyatwaye ibihembo byinshi by’ikinyobwa kiza.

Iyi nzoga yashimwe na benshi muri iki gihugu ngo benshi bari bafite inzozi zo kuzabona inzoga nziza ndetse na kawa nziza.

Iyi zoga yakozwe binyuze mu kuvanga ubwoka bw’inzoga ndetse n’ikawa y’u Rwanda yaciye agahigo mu buryohe mu marushanwa atandukanye, imuritswe na Sosiyeti icuruza ikawa ku buryo bw’ikoranabuhanga yitwa Java Republic.

Uruganda Wicklow Wolf Brewery rwabanje kugerageza gukora inzoga nk’iyi, ariko biranga ngo bahita bikorera ikindi kinyobwa cyitwa brown ale.

Nyuma ngo abakozi muri Java republic babunguye igitekerezo cyo gukoresha kawa yera ku butaka bw’u Rwanda yari isanzwe yaranditse izina mu marushanwa y’ikawa nziza. Ngo nibwo bayikoresheje ihita ikundwa cyane.

Mbere ya y’uko umunsi w’Ubunani ugera, Ikinyamakuru IrishTimes cyo muri Ireland cyanditse inkuru kigira inama abaturage bagiye mu birori by’umunsi mukuru w’ubunani gufata inzoga yitwa “Rwanda” kubera ubwiza bwayo ndetse no kuba nta ngaruka igira kuwanyoye nyinshi.

Iyi nzoga ikoze mu binyampeke byitwa malt, ikawa ndetse n’isukari ikaranze ndetse n’ibindi bikoresho, ariko ngo akarusho ni uko impumuro yayo ari ikawa. Ngo ikaba ifite alcohol ingana na Vol ya 5,1%.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • An opportunity for Coffee farmers & Cie

  • iyi nta nzoga irimo nayinyoye intera impiswi.

    • usanzwe ubana nayo!

    • @Sananga, Ubusanzwe nta mbwa inywa inzoga,sinzi ibyari biguteye.

  • back nya Irelande ndabashimiye cyane kugiti cyanjye by’umwihariko kukuba mudahwema guha agaciro ikawa y’iwacu my Rwanda; mukomereze aho.

  • Tugomba gukorana nabo bakazana uruganda mu rwanda ( franchise)ariko aho gukoresha WOLF bagakoresha GORILLA as symbol of RWANDA

  • Sananga na Toure ubundi imbwa ziramenyana.Toure we agomba
    kuba ari numusega kuko ntaho mbona yize ikinyabupfura.
    Toure urutwa numusuzi wikura ahashyushye.

  • sananga toure nawe magayane ntababeshye mwese murimbwa ndabona ntawurutundi!!

Comments are closed.

en_USEnglish