Digiqole ad

Itangazwa ry’ingengo y’imari

Minisitiri w’imari aratangaza ingengo y’imari 2011/2012

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, nibwo imbere y’inteko ishinga amategeko Minisitiri w’imari n’igena migambi yashyize ahagaragara ingengo y’imari y’umwaka 2011-2012. Insanganyamatsito y’uyu mwaka ikaba igira iti ari “Twihaze mu biribwa twirinda izamuka ry’ibiciro kandi twimakaza iterambere rirambye”.

Minisitiri w'imari John Rwangombwa
Minisitiri w'imari John Rwangombwa

Minisitiri Rwangombwa yatangaje ko Ibikorwa by’ubukungu bw’isi bwakomejwe gushyigikirwa cyane mu  mwaka  2010 ahabariwa ikigereranyo cya 5.5 %, ukwo kwiyongera kwarangajwe imbere by’umwihariko n’ibihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde na Bresil.

Minisitiri yavuze ko iyi ngengo y’imari 2011/2012 yateguwe igihe hari ikibazo gikomeye cy’ubukungu bw’isi bitewe n’ibiciro cy’amavuta n’ibiryo byiyongereye.

Rwangombwa yongeyeho ati” ubukungu bwacu bwarazamutse uyu mwaka wa 2010 nyuma yo kugabanuka mu mwaka wa 2009, byari  byatewe n’ihungabana ry’ubukungu bw’isi. GDP yiyongereyeho 7.5% muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka wa 2009 aho yari 6.1%”.

Impande zose z’ubukungu zagize uruhare rukomeye muri uko kwiyonge k’ubukungu, by’umwihariko Ubuhinzi, aho ibihingwa ngandurarugo byiyongereye aribyo byazamuye iboneka ry’imbuto.

Minisitiri yongeyeho ko kwiyongera k’ubukungu kwagaragaye mu bikorwa remezo nk’ubwubatsi , ibi bikaba byaratumye ishoramali, ingufu ndetse serivices byiyongera, hiyongereyeho kandi ishoramali mu itumanaho.

Ariko rero kubera ihungabana ry’ubukungu ku rwego rw’isi ndetse n’izamuka ry’ibiciro bya petelori habayeho izamuka ry’ibiciro ku isoko ariko ku buryo budakanganye.

Minisitiri yongeyeho ko itakara ry’agaciro k’ifaranga ryagabanutse kuva  5.9% mu kwezi k’ukuboza 2009 kugera ku 0,2% mu kwezi k’ukuboza 2010, iri akaba ariryo gabanuka ryambere muri kano karere.

Uko ubukungu buzaba bwifashe mu myaka 3, intego ikazaba ingenderewe akaba ari ukwiyongera  kugera 8% . Mu biteganyijwe harimo  Kongera ibiva mu buhinzi, Kongera ibyahanze, Kubungabunga agaciro k’ifaranga. Ubukungu muri 2011 hateganyijwe ko buzazamuka 7%,  izamuka ry’ibiciro ntirizarenga 5%.

Uko biteganyijwe gukoreshwa mu buryo butandukanye

  1. Uburezi haziyongeraho 10% aribyo bigomba kongera ubushobozi bw’uburezi, leta ikaba  izakomeza gufashabanyeshuli kubona amafaranga y’ inguzanyo ibafasha mu mashuli yabo
  2. Guteza imbere ikoranabuhanga yraragabanutse bitewe n’uko gahunga ya optic fiber yarangiye
  3. Mu buzima hiyongereyeho 35 % ugereranyije n’umwaka ushize ibi bikazakomeza gushyigikira ibikorwa by’ubuzima
  4. Ubuhinzi hiyongereyeho 5 %, bikaba bizafasha kwiyongera kw’ibiribwa kandi bikazafasha kwesa imihigo nkuko insanganya matsiko y’uyu mwaka ibiteganya
  5. Kongera ibikorwa byo kubaka imihanda ibi bikaba byaratangiye, ariko hakiyongerwamo ingufu k’uburyo imihanda yose iteganyijwe iigomba kurangira kubakwa.

Minisitiri akaba yashoje ashimira abaterankunga bose ndetse n’abafatanya bikorwa ba leta bo batuma ubukungu bw’igihugu bwiyongera.

 

 

4 Comments

  • nashimye ingamba z’ukuntu imisoro y’ibikomoka kuri peteroli izagabanywa bigatuma ibiciro ku masoko nabyo bigabanuka.

  • ikintu cyashyizwemo ingufu muri iyi ngengo y’imari2011-2012 ni ukongera amashanyarazi mu biturage,kuko ibyo niboneye n’amaso kandi nabo bakaba aribyo bashingiyeho mu kongera amafaranga azakoreshwa muri iki gikorwa ni uko aho amashanyarazi yageze byahinduye ubuzima bw’abaturage.

  • mu kwezi gutaha turagabanyirizwa ibiciro ku masoko,mbega byiza! agasukari kari kamaze kuba zahabu neza neza!

  • amashanyarazi arakenewe cyane,none se reba nyabihu district,rukoma[akagari]guhera 98 twemerewe umuriro ariko akagari kose nta muntu ufite umuriro kdi abafite umuriro baratwegereye.sawa big up

Comments are closed.

en_USEnglish