Iraki:Umutwe ISIS washyizeho Leta ya Kisilamu
Umutwe w’abarwanyi bo muri Iraki witwa Isis watangaje ko ushyizeho Leta izagenzura uduce twose wigaruriye turi muri Iraki na Siriya.
Uyu mutwe watangaje ko umuyobozi wawo Abu Bakr al-Baghdadi abaye Kalifa ni ukuvuga umuyobozi w’ikirenga wa Islamu muri kariya gace, abasilamu bose bagomba kuyoboka.
Uyu mutwe umaze igihe kingana hafi n’amezi abiri urwanya ingabo za Leta, kandi wigaruriye uduce twinshi kandi dukize kuri Petelori ku buryo uhangayikishije Leta ya Iraki ndetse na Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ingabo za Leta ya Iraki zikomeje kugerageza kwirukana aba barwanyi mu gace ka Tikrit ariko biracyagoranye.
Uyu mujyi wigaruriwe n’abarwanyi kuri 11, Kamena ubwo bari bamaze kwigarurira uduce two mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Iraki.
Igihugu cya Israel gituranye na Siriya cyasabye ko hashyirwaho Leta yigenga itegekwa n’Abakiride( ubwoko bw’Abaturage ba Iraki) mu rwego rwo guhangana n’Abasunite( ishami rya Isilamu rigendera ku mahame akomeye ya Isilamu) bagize uriya mutwe wa ISIS.
Kuva kera Israel ifitanye umubano utari mwiza na Siriya bityo ISIS ikaba iteye impungenge umutekana wayo cyane.
Abarwanyi ba ISIS batangarije kuri Videwo kuri Interineti ko guhera ubu bashyizeho Leta ya Kisilamu izategeka uduce twose bigaruriye.
Uyu mutwe wa ISIS unenga imipaka yashyizweho n’Abakoloni b’Abongereza n’Abafaransa mu mpera z’Ikinyejana cya 20 ubwo ubwami bw’abami bwa Ottoman bwasenyukaga.
ISIS yemeza ko imipaka ya Leta yayo izahera mu gace ka Allepo mu Majyaruguru ya Siriya ikagera mu Ntara ye Diyala mu Burasirazuba bwa Iraki.
Abu Bakr al-Baghdadi ngo niwe uzaba umuyobozi w’ikirenga w’iyi Leta akazaba afite izina ry;icyubahiro rya Kalifa Ibrahimu.
Iyi ntambara ibaye nyuma y’uko ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuye muri kiriya gihugu ariko ubu Minisiteri y’ingabo y’Amerika ikaba iri gutegura umutwe w’ingabo kabuhariwe zizajya gukoma imbere ingabo za ISIS.
BBC
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
mumbwire izi nyeshyamba zihuriye he nizari zisanzwe zirwana muri sylia?
Democracy has failed us. Communism and capitalism have failed us. Islam will save us. The empire is back. This will make Kuffar angry, but it will heal the hearts of real muslims.
Comments are closed.