Digiqole ad

iPhone 8 izaba ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro idacometse

 iPhone 8 izaba ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro idacometse

Izaba ariyo telefoni ya mbere ku Isi ikora buri kintu bitabaye ngombwa ko icomekwa ngo ibone umuriro. iPhone 8 iri hafi gusohoka ngo izaba ifite ikoranabuhanga riyifasha kwinjiza umuriro muri batterie yayo bitabaye ngombwa ko bakoresha imigozi isanzwe yinjiza umuriro.

iPhone 8 uko bikekwa ko izaba imeze
iPhone 8 uko bikekwa ko izaba imeze

Steve Rizzone uyobora ikigo Energous cyakoze ririya koranabuhanga yabwiye ikinyamakuru The Verge ko bamaze gusinyana amasezerano na Apple kugira ngo bazayikorere ririya koranabuhanga.

iPhone 8 izaba ifite ubushobozi bwo gukurura umuriro uri muri metero enye n’igice(4.5 metres) hafi yayo.

Iyi telephone izasohoka hagati muri uyu mwaka.

Ikigo Energous gisanzwe gifasha abantu baturanye muri California kohererezanya umuriro w’amashanyarazi bitabaye ngombwa ko umwe ava aho ari.

Muri iki gihe imbuga za murandasi zikora ku ikoranabuhanga ziri gusaba abantu kuba baretse kwihutira kugura izindi iPhone mbere y’uko iyi nshya isohoka kuko bashobora kuzagorwa no kubona amafaranga ayiguze.

Kugeza ubu Apple ntiratangaza uko igiciro kizaba gihagaze birumvikana ko izaba yihagazeho.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish