Digiqole ad

Inzozi zibyo ushaka kugeraho zirashoboka

Akenshi usanga abantu bibuza kugira inzozi zibyo bufuza kugeraho, bakibwirako ko ntampano bafite, ntabushobozi ndetse nta n’umuntu wabafasha kubigeraho.

Ugasanga ingaragu yibwirako itazigera ishaka, ufite ideni nawe ati kambayeho ntabwo nzashobora kuryishura. Iyo mitekerereze iterwa no kurebera kubintu bisanzwe ugatekerezako uko bimeze niko biri kandi arinako nawe bizakubaho.

Ibyo rero ni ibitekerezo bifunze, tugomba kumenya ko Imana ari inyembaraga bivugako niba twe tubona ntanzira ntibivugako n’Imana itayibona. Imana ishobora kugutegurira amahirwe mu buzima bikakubera ikiraro cyo kukugeza kurundi rwego.

Ishobora gufungura imigisha yakuvana mu ma deni ikaguha ibirenze ibyo wari ukeneye , yagukorera nibyo abaganga bakubwiyeko bidashoka .

Kuri uyu munsi ndakwifuriza kureka ibitekerezo nkibyo , tumbira yesu we banze niherezo ryo kwizera kwawe wizereko arimo gukora aho utamureba kandi ko azaca inzira aho zitari. Nubwo ibyo unyuramo bishobora kuba bikomereye umwana wumuntu ariko Imbaraga z’Imana zigaragara mubyo twe tubona ko bidashoboka .

Inkuru yanditswe na Pasiteri Joel Osteen
Ishyirwa mu Kinyarwanda na Ntagimba O

8 Comments

  • Ibidashobokera umwana w’umuntu imbere y’Imana birashoboka.
    Komera Oscar, iyo nama ni nziza cyane.
    courage ndakwibuka mu murimo w’Imana kuri ESSA!!!

  • MUnsengerE ndi mu mazi abira kuko iyo nyigisho ndumva neza ari njye ubwirwa Sifa kwA MUNGU AND GOD BLESS YOU OSCAR,JOEL

  • umuntu ufite umwuka w’Imana ansabire birenge ninjye ubwirwa kandi njye isengesho ryanjye ntirikirenga amabati mu gihe mfite kwizera ko nta kinanira Imana God bless you intambwe 1 ndayiteye ntegereje 99 z’Imana ku bw’amasengeshoa y’abera azira ubwandu

  • abantu mushoboye gusenga mu nsengere kuko ubu ngewe nabuze isi mbura n’ijuru kdi ndi ku isi

    • ntabwo wabura isi ngo ubure n’ijuru, ahubwo ucunge neza ubwo hari uruhande urimo

  • be strong ibyiza biri imbere kuko IMANA niba itarimanye umwana wayo ikunda ntabwo yakwima ibyo dukeneye byiza kandi ibintu byose biba hari impamvu wowe ucyusabwa nu kwizera gusa ibindi Inmana izabikora.be blessed

  • Imana ishimwe bene data.
    njyewe uabwira nakunze kenshi kugera mubintu bikandemerera kenshi nkunva ko bigiye kundangiriraho,ariko nagiye nunva kenshi mbwirwa n’abantu n’abo bagiye banyura mubintu bikomeye bati ibyo uba unyuramo byose Imana iba ibibona kandi rwose ntawo iba yakwirengagije ahubwo iba ikirimo kugutegurira ikigukwiye kandi mugihe gikwiye kuburyo n’abantu nibabibona bazavuga bati koko hariho Imana ibasha gutabara umuntu.
    so ujye wibuka ko ibikubaho byose biba Imana iri aho yari iri babamba umwana wayo niba uri umukristu kandi niba uri uwirindi dini Imana Iba iri aho yari iri n’ubundi uwo wizera agerwaho n’amakuba cyangwa n’ibyago.
    ndakeka ibyo nvuze byunvikanye cyane rwose kandi ndifuriza buri wese kuba successful person in her/his life.
    be blessed.

  • AMEN.
    AMEN.

Comments are closed.

en_USEnglish