Inzoga zitemewe zikomeje gushakishwa
Nyuma yuko Tariki ya makumyabiri na gatatu z’ukwezi kwa gatatu hari hafashwe abantu bagera kuri cumi n’umwe bakora inzoga zitemewe mu murenge wa Huye, kuri iki cyumweru noneho polisi ikorera mu murenge wa Ngoma yakoze isaka ry’ inzoga zitemewe mu kagari ka Cyarwa ho murenge wa Tumba maze hafatwa Litiro zigera kuri magana ane y’inzoga zitemewe zirimo Nyirantare ndetse na Muriture. Nyamara n’ubwo banyirugukora izi nzona bakomeza gufatwa bavugako bitari bikwiye kuko ngo baba bihangiye imirimo bitewe nuko nta bushobozi baba bafite bwo kujya mu makoperative yenga inzoga zemewe.
Mu rwego rwo kumenya impamvu izi nzoga zirwanywa n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano ariko abaturage bagakomeza kuzikora, umuseke kuri uyu munsi wagannye mu kagari ka cyarwa aho izo nzoga zafatiwe maze uganira n’abaturanyi babafatanywe izo nzoga, bawutangariza impamvu babona inzoga zikomeza gukorwa. Bamwe mu baganiriye n’umuseke muri aka kagari bavugako nta bundi buryo bwo kubaho babona uretse gushaka bo ubwabo icyo bakora. Babajijwe impamvu bakomeza gukora inzoga zitemewe aho kujya mu makoperative yemewe, bavugako ayo makoperative ahenze. Nyiramana Anastasie yagize ati : « Ayo makoperative batubwira kujyamo tubona agibwamo n’abagakwiye kuyajyamo n’ubundi, abasanzwe ari abakire bafite amafarabanga bajyanamo. » yakomeje agira ati « amakoperative aduca amafaranga menshi y’umugabane nshimgiro nkatwe rero dusanzwe turi abakene ntayo twabona, noneho rero mu rwego rwo kwirwanaho ngo turamuke duhitamo gukora izi nzoga. » Uretse Nyiramana uvuga atyo Mureramanzi Anastasi uri mubafatanywe izi nzoga ntanyuranya na Nyiramana, aganira n’umuseke yagize ati : « Kuzipima ni ugushaka ubuzima nk’ubundi bwose, ni nko gucuruza inyanya cyangwa ugacuruza ikindi kintu, aho kugirango rero njye kwiba nacuruza inzoga umuntu akaza akampa amafaranga, mu gihe nta bushobozi ndabona bwo kujya muri ayo makoperative numva. »
Mu gihe ubuyobozi bwa polisi buvugako butazahwema kuba ku rugamba rwo kurwanya izi nzoga kuko ziri mu biteza umutekano muke ndetse zikaba n’impamvu yo gutera indwara bitewe n’ibyo ziba zakozwemo ndetse n’isuku yazo ikemangwa, abaturage bazikora kuri ubu bakaba bari gufatirwa mu cyuho na polisi bavugako leta ikwiye kubafasha bagahabwa inkunga yo kwinjira muri ayo makoperative kugirango bakomeze bashake iterambere, nyamara umuvugizi wa polisi y’igihugu Superintendent Theos Badege avugako ntawe ukwiye kugira urwitwazo ubukene ngo akore ibinyuranyije n’ametegeko, ko ahubwo bakwiye gushaka icyabateza imbere babinyujije mu nzira nziza zitagize icyo zibangamira kandi bagashaka uko bakwegera bagenzi babo bageze muri ayo makoperative mbere bakumvika uko bayajyamo, bakazajya bagenda bishyura ayo mafaranga bakwa buhoro buhoro.
Inzoga ni kimwe mu bihuza abantu hirya no hino ku isi, aho bahura bagasabana, ndetse bakanamenyana bitewe n’inzoga dore ko hariho n’umunsi wo kwizihiza inyobwa rya zo, nyamara nubwo uyu munsi wo kwizihiza inyobwa ry’inzoga washyizweho, abahanga bagaragaza ko inzoga zigira ingaruka ku buzima bwabazinywa igihe cyinini kandi buri gihe, murizo twavuga nko kuribwa umutwe bidashira, gushaka kuruka, ndetse no kubona umuntu ameze nk’udafite ubwenge. Abahanga bakomeza bavugako ibyo iyo bibaye igihe kirekire hashobora no kuviramo nyirukunywa izo nzoga kubura ubuzima.
Munyampundu Janvier
Umuseke.com
4 Comments
Ariko koko mubona koko abategetsi b’u Rwanda( ABATUTSI)atari abagome koko? Ese buriya ibyo bakora bitaniye hehe no kwica umuntu? Bataniye he se n;interahmwe? Kwicisha abantu inzara kariya kageni? Inzoga se zitemewe ni izihe koko mwa bantu mwe? Ntizigura se uzishaka kuzinywa?
Nyamara ibyo mukora Iyo mu ijuru ibahanze amaso, izabahemba ibikwiranye nibyo mukora. Bizatind ariko izabikora ni ukuri.
Emmy: Ntibizoroha
@alice kayigamba
wa muziha we se iyo uvuga ngo abatutsi ni abagome ubwo uba ushingiye he?uzi ute abafashwe ko n’abo wikoma batarimo?abagome nimwe ahubwo !abo mwishe si bake!none urashaka ko n’abandi bahitanwa n’uburozi?
@ Alice Niko wa nkoba y’umukobwa we nkawe ubona aho uturamye urusha iki abo wita abatutsi wihaye!! gusa ikigaragara nuko nawe utazi icyo uricyo!!inzoga n’abatutsi ubwo bihuriyehe koko? ariko mubona cyangwa mwibwira ko hari ikintu muzatwara abatutsi!!! mukureyo amaso niba hari n’ikibari mumutwe mukibagirwe!!! Never again!!
Comments are closed.