Digiqole ad

Kurwanya iterabwoba mu Karere

Ikigo gishya mu Rwanda  cyigisha iby’ifatwa ry’ingamba mu kubumbatira umutekano cyatumije impuguke mu bya gisirikare ngo bige ku ngamba zafatirwa iterabwoba mu karere.

Colonel Thomas Dempsey wavuye ku rugerero mu gisirikare cya leta zunze ubumwe z’amerika afatanya na Brg. Gen Richard Rutatina, umujyanama wa perezeda kagame mu by’umutekano ni inzobere ziri gutanga ibiganiro muri iyi gahunda yo kwiga ku buryo iterabwoba ryakumirwa muri aka karere.

Mu minsi yashize hagiye havugwa ibikorwa byiterabwoba nko muri Tanzania, Uganda na Somalia ndetse no mugihugu cyacu haherutse kubera bene ibi bikorwa bikorwa nabagambiriye guhagarika umuvuduko wigihugu ugana kwiterambere. iki kigo kikaba kizatanga imyanzuro ndetse n’uburyo bwo gukumira izi nkozi zibibi muri aka karere.

Hejuru y’ibi, hano mugihugu cyacu hiyongeraho gahunda y’ingabo zigihugu ziri gukora amanywa nijoro mukurinda umutekano w’igihugu n’abagituye.

Umuseke.com

en_USEnglish