Digiqole ad

"Inzira Yizewe Yo Gutunganirwa" Pastori Chris

Uwitondera ibihuguzwa ari mu nzira y’ubugingo, Ariko uwanga gucyahwa arayoba”(Imigani 10:17).

Ni ikintu kibabaje kubona abantu benshi bamara ubuzima bwabo hafi ya bwose ahantu hadakwiriye, bakora ibintu bidakwiriye. Urugero, bamwe bari mu bucuruzi butari bwo, baba wenda baratangiye nyuma yo gutakaza cyangwa kuva ku kazi kabo ka mbere bitewe no kutita ku bintu kwabo cyangwa kutaba abiringirwa. Imyaka myinshi igahita bahatana n’ubwo bucuruzi, batagera ku kintu na kimwe kizima, bakajya bibaza impamvu.

Ariko Yesu yaravuze ati “Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye….Kandi niba mutakiranutse ku by’abandi mubikijwe, ni nde uzabaha ibyo mwitegekaho?”(Luka 16:10,12).

Nemera ko buri wese abasha gutunganirwa abishatse, kandi ni iby’ingenzi ko utunganirwa hakiri kare mu buzima. Bibiliya iravuga iti “…Kandi abanshakana umwete (cyangwa abanshaka kare) bazambona” (Imigani 8:17 – King James). Aha ushobora kwibaza “kare” niba ari ryari. “Kare” ni ukuvuga kutazuyaza ukimara kubona impuguro, kuko Bibiliya ivuga ko impuguro zigutera ubwenge: “Mwumve ibyo mbahugura mugire ubwenge, Ntimubwange” (Imigani 8:33). Benshi bagira ibibazo kubera kubura ubwenge (Hoseya 4:6), bitewe n’uko badafite uwabagira inama, cyangwa kubera ko banga kwakira impanuro. Ibi rero bibabyarira gukomeza gusunika indogobe itari yo igihe kirekire, kugeza aho imbaraga zo gusunika zishiriye.

Muri 2 Timoteyo 3:16 haravuga hati “Ibyanditswe byera byose byahumestwe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.” Ijambo ry’Imana wariherewe ngo rigufashe kunyura mu nzira yawe ugendere mu nzira yizewe yo gutunganirwa. Bijyana gusa n’uko wita ku Ijambo cyangwa utaryitaho, ko wakira impuguro, maze ugakora nk’uko wabwirijwe. Ntushobora kubeshwaho n’Ijambo ngo utsindwe.

Isengesho

Data mwiza, urakoze kubw’impuguro ziri mu Ijambo ryawe, kuko ari ubuzima kuri jye. Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, n’umucyo umurikira inzira yanjye. Nzi ko ntazigera nta inzira yanjye mu buzima, kuko Ijambo ryawe ari umucyo unyobora, mu Izina rya Yesu, Amen.

UBUGINGO.COM

0 Comment

  • AMEN

  • Umunezero nyawo uzava ku:1.kubabazwa n’ibyaha 2.kubyihana.3.komeza amategeko y’Imana yose .4.Bana na bose amahoro kdi fasha abababaye.Iga kenshi Bible,nyuma rwose uzanezerwa nta rubanza wicira ko wirengaje ibyo Imana yategetse.

  • Nhimiye cyana uyu mukozi w’Imana kandi ndamusaba hamwe na baganzi be ko bokomeza kujya batambutsa ubu butumwa bwiza bwo kuyobora ;guhugura no gukomeza imitima kuko abantu benshi bari kwiyobagiza ntibakunda ibyiza kandi Imana yarabiduteganirije muri ubu buzima turimo ndetse na nyuma yabwo.Imana ibakomeze.

Comments are closed.

en_USEnglish