Digiqole ad

Inzego z’abikorera ziyemeje gushyigikira iterambere ry’abagore

 Inzego z’abikorera ziyemeje gushyigikira iterambere ry’abagore

Benjamin Gasamagera, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera asinya aya masezerano.

Kuri uyu wa gatanu, Urugaga rw’abikorera rwasinye amasezerano na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, rwiyemeza ko rugishye gushyigikira iterambere ry’abagore na gahunda ya ‘He for She’.

Benjamin Gasamagera, umuyobozi w'urugaga rw'abikorera asinya aya masezerano.
Benjamin Gasamagera, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera asinya aya masezerano.

Inzego z’abikorera nk’urwego rukoresha abakozi benshi, rwashimangiye ubushake bwarwo mu gushyigikira iterambere ry’abagore.

Uretse mu nzego za Leta, usanga umubare w’abagore mu nzego z’abikorera mu Rwanda ukiri muto mu nzego z’abikorera. Dore ko bari no mu batarisanga muri gahunda zibyara inyungu cyane nk’uko bigaragazwa na raporo zinyuranye za Banki Nk’uru y’Igihugu.

Nadine Imanirafasha, Umugore wo mu cyaro wikorera mu Karere ka Karongi avuga ko nk’abagore bagira ikibazo cyo kubura ubushobozi bwo kwiteza imbere, dore ko ngo rimwe na rimwe abagabo babo batabaha amahirwe yo kuba bahaguruka ngo nabo babe bajya hanze bagakora.

Yagize ati “Ikindi kibazo tugira gikomeye ni icyo kubona inguzanyo kuko Amabanki atajya apfa kuduha mafaranga, kandi rimwe na rimwe ugasanga tugera hanze abagabo bakadufatirana n’imbaraga nke zacu, ibyo bigatuma dusubira inyuma.”

Umutoni Gatsinzi Nagine, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yashimiye ubushake abikorera bagaragaje. Avuga ko inzego z’abikorera arizo zifite abakoresha benshi, bityo ngo Guverinoma yishimiye ko abikorera bemeye gushyigikira gahunda ya ‘He for She’, kuko ngo bizafasha u Rwanda kugera ku ntego z’uburinganire rwiyemeje.

Yagize ati “Iyi gahunda ya He for She igamije gufasha mu gukuraho ikintu cyose kibangamira iterambere ry’abagore. Kuba rero abikorera bemeye gufatanya n’abandi Banyawanda ni ikintu gikomeye kuko bigiye kugera ku Banyarwanda benshi, tuzanabakurikirana turebe ko ibyo biyemeje bazabikora.”

Minisitiri Francois Kanimba nawe wari witabiriye uyu muhango, yasabye abikorera gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje, ndetse abashimira kuba bemeye gutera ingabo mu bitugu Leta muri gahunda yo guteza imbere umugore.

Gahunda mpuzamahanga “He for she” igamije guharanira itermbere ry’umugore, irwanya ihohoterwa rikorerwa  umugore, mu Rwanda imaze gushyigikirwa n’abagabo barenga ibigumbi 110 bayisinye. Gusa, intego ni ukugera ku bagabo bihumbi 500.

Abikorere baboneyeho n'umwanya wo gutora kuri internet muri gahunda ya 'He for She'.
Abikorere baboneyeho n’umwanya wo gutora kuri internet muri gahunda ya ‘He for She’.
Banasinyiye gushyigikira abagore mu iterambere ryabo.
Banasinyiye gushyigikira abagore mu iterambere ryabo.
Abikorera banyuranye bari bitabiriye uyu muhango.
Abikorera banyuranye bari bitabiriye uyu muhango.
Monique Nzabaganwa, umuyobozi wa BNR wungiri, akaba n'umuyobozi mu miryango inyuranye irengera uburenganzira bw'abagore yavuze ko ikibazo kinini abagore bagira ari amikoro make.
Monique Nzabaganwa, umuyobozi wa BNR wungiri, akaba n’umuyobozi mu miryango inyuranye irengera uburenganzira bw’abagore yavuze ko ikibazo kinini abagore bagira ari amikoro make.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

en_USEnglish