Digiqole ad

Inzara n’inyota byo gukiranuka

Matayo 5:6 Hahirwa abafite inzara n’ inyota byo gukiranuka kuko ari bo bazahazwa.

Iyo umuntu atangiye gukizwa agira inzara n’ inyota nyinshi by’ ijambo ry’ Imana ukabona afite umwete wo gukizwa no gukiranuka akirinda agato n’ akanini, ariko uko iminsi igenda ishira niko inzara igenda igabanuka buhoro. Ibyo ntabwo biba kuri bose: hari bamwe bagenda barushaho gukunda Umwami Yesu uko iminsi ishira.

-Yesu yavuze ati: “Mbese umwana w’ umuntu n’aza azasanga kwizera kukiri mw’ isi?” Yego tuzaba duterana, dusenga ariko birashoboka ko inyota yo gukiranuka izaba itakiri nyinshi. Dukwiye kureba inyota tugirira iby’ Imana muri iki gihe.

-Nkeka ko tutari twagera ku rwego rw’ igihagararo cya Kristo kandi icyo twakijijwe dushaka ntitwari twakibona kuko nkeka ko igihe wakizwaga washakaga ubugingo buhoraho; kuva utarabugeramo( ndavuga mw’ ijuru) ukwiye gukomeza kugira umwete. Paulo yaravuze ati ndasiganwa kugira ngo nsingire icyo Kristo yamfatiye kandi ngere ku iherezo ry’ umuhamagaro wanjye.

Dutanze nk’urugerero , nk’ umuntu acuruza agakarito( duke) hanyuma agahura n’ umukire nk’umwe mubo waba uzi ukomeye , umuto akamubwira ati jye nabaye mfashe “congé” yo gucuruza;birumvikana ko umukire yatangara kuko we akora amanywa n’ ijoro kandi akaba atajya aruhuka ariko ucuruza utuntu duke atwara mu ntoki akaba yarafashe “congé”. Bivuze iki? Paulo arasa n’ igihangange kuko 2/3 by’ isezerano rishya niwe yabyanditse kandi yapfuye agifite inyota yo gukiranuka no gukunda Imana. Ariko twe umuntu arakizwa nyuma y’ iminsi mike nta n’ icyo aramenya ukabona nta nyota agifite.

-Abantu bagira inyota yo gusenga no gushaka Imana iyo bafite ibibazo (bageragejwe) ariko bamara kubona ibisubizo inyota igashira bagatangira kubura umwanya wo gusenga nyamara iyo umuntu arimu bigeragezo ntabura akanya ko gusenga. Byaba byiza dukunze Imana ibihe byose kuko nayo idukunda. Imana yabwiye Abisirayeri it: nimumara kurya mukabyibuha, mukubaka amazu mukayabamo, inka zikagwira ntimuzibagirwe Imana yabakuye mu gihugu cya Egiputa ( Gutegeka kwa kabiri ibice 8) ariko benshi batangiye kwibagirirwa mu butayu bataragera ni Kanani: birababaje.

-Hari ubwo Imana ishobora kukuzamura mu mwanya mwiza haba mw’itorero cyangwa mu buzima busanzwe inyota wagiriraga iby’ Imana igatangira gushira. Biblia itwereka abantu bagiye bagira imyanya myiza ntibyababuza gukomeza kwubaha Imana: Ex Daniel yayoboraga ibihugu 127 ari uwa 3 ariko yari afite umwuka wera. Yarinze asaza agifite icyo amariye igihugu kuko mu gihe hari himye undi mwami agize ibibazo mama we yamubwiye ibyabaye ku ngoma ya se ati hari umuntu witwa Daniel ufite umwuka w’ Imana ibasha guhangura ibyananiranye.

-Kalebu yavuze ati: Imbaraga nagiraga mfite imyaka 40 na nubu nizo ngifite kandi mfite imyaka 85: yari agifitiye Imana inyota .Yosuwa 14:10-11

-Kristo we twizeye ntahindukana n’ ibihe ahubwo uko yari ari ejo n’uyu munsi niko akiri kandi niko azahora iteka ryose.

– Umugabo wa Anna yaramubwiye ati kuba utabyara ntacyo bitwaye kuko nkurutira abahungu 10 wabyara ariko ibyo ntibyatumye agahinda ka Anna ko kutabyara gashira ahubwo yashatse Uwiteka aramusubiza amuha Samuel nawe ashima Imana.( 1Samweli 1)

-Nubwo waba ubona usa n’uri mu bisubizo ntuzagere ubwo wumva udakeneye Imana wumva ko wihagije kuko niyo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe. Imana igusubize ibihe byiza byo guhembuka .( Ibyakozwe n’ intumwa 3:19 )

Kandi icyakumaze inyota yo gukiranuka ukireke nibyo wakiraniwemo ubyihane Imana yiteguye kukubabarira amen!

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa byumwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa wasura www.agakiza.org ukatwandikira:
Pastor Désiré HABYARIMANA

7 Comments

  • I am very happy to read that good new ,so I would like to ask another inorder to grow up in christianity.

  • wow! u re profession

  • u’re professionals I mean that

  • kumenya Imana nibwo bwenge kandi kuva mubyaha niko kujijuka

  • Pastor ubutumwa bwiza bwa kristo mutugezaho buratwubaka cyane mukomerzaho imana izabagororera.(hahirwa abumva ijambo ryimana barangiza bagakora ibyaryo kuko bazahwana nigiti cyatewe iruhande rw’amazi)
    imana ihe umugisha umuntu wese uha agaciro ubu butumwa

  • Imana iguhe umugisha ndashishikariza abantu bose ko Uwiteka Imana yacu icyo yiteguye kutugirira n’ibyiza si ibibi kandi twibuke ko nubwo izahabu n’ifeza aribyiza ariko hari ikiruta byose n’ubugingo buhoraho tubonera muri kristo yesu.icyampa nkazagira iherezo nkiryabakiranutsi.nibwo nzashira inyota ubwo nzareba uwambambiwe amaso ku maso.halleluya

  • Turabashimira kubera ijambo ry’Imana mutugejejeho iratwubaka kandi Imana ibongerere amavuta

Comments are closed.

en_USEnglish