Digiqole ad

Inyubako 10 ndende ku isi

Inyubako 10 ndende kw’isi

Mu myubakire y’iki gihe, abubatsi bagerageza gushaka uburyo bubaka imiturirwa miremire cyane nk’ikimenyetso cy’ubukire cyangwa se ubushobozi. Uru ni urutonde inyubako ndende bita iminara, Glatte ciels cyangwa Skyscrappers 10 zambere zisumba iyindi ku isi:

10. International Commerce Center

International Commerce Center
International Commerce Center

Uyu munara uherereye i Hong kong, kuri metero 484 z’uburebure, niwo munara muremure muri uyu mugi. Mu kubaka uyu munara bateganyaga ko agasongero kawo kazaba gafite ishusho ya pyramide, ariko byaje kurangira ako gasongero gafashe ishusho ya parallelepipede.

 

9. Shanghai World Financial center

Shanghai World Financial center
Shanghai World Financial center

Kuri metero 492 z’uburebure, uyu munara ufite etage zigera ku 101 zirimo amahoteli, amazu acumbikira abantu, amazu y’ubucuruzi. Iyo uhagaze muri etage ya nyuma ushobora kureba imbere yawe umugi wose wa Shanghai. Uyu munara kandi wubatswe hagati y’imyaka 1997 na 2007 akaba ariwo muremure ku mugabane w’aziya.

8. Burj Al- Alam

Burj Al- Alam
Burj Al- Alam

Uyu munara uherereye i Dubai, ukaba ufite metero zirenga 501 z’uburebure, imirimo yo kubaka uyu munara ikaba iteganywa kurangira uyu mwaka wa 2011. Uyu muturirwa uzakorerwamo imirimo itandukanye aho etage zigera kuri 74 zizaharirwa amabiro (bureaux) ahandi hasigaye hazashyirwamo ama boutiques, restaurants… umwihariko uzaba uri kuri uyu munara nuko igisenge cyawo kizaba kifungura nk’ururabo ruri kwibumbura.

7. Taipei 101

Taipei 101
Taipei 101

Uyu munara ufite metero 508 uherereye muri Tayiwani, akaba ariwo wamaze igihe kirekire ari muremure ku isi. Umwihariko wayo rero nuko ufite umubumbe upima toni 680 washyizwe mu mutima w”uyu muturirwa mu rwego rwo kwirinda ibiza nk’imitingito y’isi.

6. Pentominium

Pentominium tower
Pentominium tower

Uyu munara uherereye i Dubai, ukazaba ureshya na metero 516 z’uburebure, imirimo yo kubaka yatangiye mu mwaka wa 2007 bikaba bivugwa ko azaba ariho hantu hahenze ku isi.

5. Freedom Tower

Freedom Tower
Freedom Tower

Iyi nyubako yubatswe ahahoze ya miturirwa ya World Trade Center ikaba ifite uburebure bujya kungana na metero 541 ikaba ifite agasongero kareshya na metero 61.

 

4. Chicago spire

Chicago spire
Chicago spire

Uyu munara niwo muremure muri amerika ukaba ufite metero zigera kuri 609 z’uberebure, ukaba wubatse ku nkombe z’ikiyaga cya Michigan. Uyu munara ukaba waratangiye gukorerwamo muri uyu mwaka wa 2011.

3. Guangzhou TV

Guangzhou TV
Guangzhou TV

Iyi nzu iherereye mu mujyi wa Canton mu bushinwa. Ku burebure bwa metero 610 iyi nyubako yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2005 irangira mu mwaka wa 2009. Muri uyu muturirwa harimo ibikorwa byinshi nk’amazu yerekanirwamo filimi, ubucuruzi n’ibindi.

2. Russian Tower

Russian Tower
Russian Tower

Iyi nyubako ikaba iri kubakwa kuva mu mwaka wa2007, ariko ibi ntibiyibuza kujya ku mwanya wa kabiri ku isi mu minara miremire kuko uzaba ufite uburebure bureshya na metero 612, ukazaba ufite etage zigera ku 118 n’ubuso bungana na metero kare(m2) zigera kuri 520.000.

 

1. Burj Dubai

Burj Dubai
Burj Dubai

Ku burebure bwa metero 818, iyi nzu niwo muremure cyane kuri iyi isi ya Rurema, ukaba ufite etage zigera ku 162 zishobora guturwamo, uyu muturirwa kandi ufite ubushobozi bwo kwakira abantu 35.000 ku buso burenga metero kare 510.000.

 

M. Paulette
Umuseke.com

en_USEnglish