Digiqole ad

Inyamaswa ndende kurusha izindi

Twiga benshi bazi ku zina rya Giraffe mu ndimi z’amahanga, ni inyamaswa usanga abantu hano mu Rwanda bemeza ifite uburebure buruta ubw’izindi nyamaswa ku isi.

Ibi kandi byemezwa n’abayiboneye n’amaso yabo cyangwa abyibwirwa batarayibonye. Nawe ushobora kuba ufite byinshi wibaza kuri iyi nyamaswa: imiterere yayo, uko ibaho cyangwa n’ibndi bibazo bitandukanye. Uru rubuga rurabigufashamo.

Girrafe (Photo internet)

Giraffe bamwe bita Twiga ni inyamaswa izwiho kuba ariyo ndende ku isi. Ikunze kuboneka mu duce tuzwiho kugira ubwatsi buringaniye (savanne) kimwe no mu duce tuzwiho gutohera cyane, no kugira urubobi rwinshi. Hano mu Rwanda iyi nyamaswa iboneka muri pariki y’Akagera (Akagera National Park).

Urubuga www.nature twifashishije mu kubakusanyiriza iby’iyi nyamaswa rugaragaza ko Twiga ari imwe munyamaswa z’inyamabere zishobora kuba zipima ibiro byinshi. Twiga y’ingabo nkuru ipima ibiro 1200 naho iyi ngore igapima ibiro 820. Uburebure bw’igihagararo by’iyi nyamaswa bubarirwa hagati ya metero 4.3 na 5.2 ariko ngo ukunze gusansa akenshi ingabo zisumba ingore mu gihagararo kuko ngo ingabo zishobora kugeza no kuri metero 6 z’uburebure.

Twiga burya ngo inywa amazi menshi kugirango ishobore kubaho bitayigoye mu duce twumagaye. Iyi nyamaswa kandi ifite uburyo ibasha kuvugana na zigenzi zayo n’ubwo bamwe bo baziko ikunze kurangwa no kutavuga (mute and always silent). Burya ngo ishobora kwifashisha amatwi yayo ikayakunguta maze ngo ikaba ishatse gutanga ubutumwa nko guhamagara umwana wayo mugihe batandukanye. Iyi nyamaswa kandi ngo ivuza udujwi duto duto hakumvikana urusaku nk’urw’ifirimbi (sifflet), bityo zigenzi zayo zikamenya icyo izihamagara izibwiye!

Nyirabugenge n’ubugenge bwayo.

Igihe kirekire ishobora kubaho ngo kigera kumyaka 25. Twiga zigabanijemio ibice bitanu cyangwa bitandatu hagendewe kumiterere yazo ndetse naho zikunze kuba. Hari izo usanga zifite ibara rikeye ry’umweru kumubiri wazo, izindi zikaba zikagira ibara ry’ikigina (orange). Iz’ingabo zikunze kuba zifite ibara ryijimwe kumubiri wazo, ingorezo zikunze kugira ibara ryirabura (brown).

Mutundi dushya iyi nyamaswa izwiho n’ukuba ikoresha ijosi ryayo mukugaragaza ibyishimo cyangwa umubabaro wayo. Iyo Twiga irakaye isa nkaho yitsa ijosi (neck) kandi ngo ubusanzwe ijosi ryayo rigomba kuba rireba mu kirere ndetse n’izuru ryayo ikarizamura mu kirere.

Giraffe ibarizwa mu nyamaswa zirisha (Herbivore). Ibyo ikaba ahanini ibikesha igihagararo cyayo, kuba ifite amaguru maremare tutibagiwe n’ijosi rirerire rigizwe n’inyangingo nk’iz’umuntu. Bikaba biyifasha kubasha kurisha ibyatsi by’amashami ari mubushorishori bw’ibiti.

Ushobora kwibaza uti ese ko tuziko mu ishyamba habaho inyamaswa zitunzwe no kurya zigenzi zazo (predators), giraffe yo yaba ibyitwaramo ite mu kwirinda no guhangana na bene ibyo bikoko bishobora kuyigirira nabi?

Burya ngo Twiga yirinda ikoresheje ijisho ryayo rizwiho kuba rikenga cyane. Ikindi ni uko ngo kandi izwiho kwiruka cyane , aho ngo ishobora kuba yakiruka ibirometero byinshi itararuha kandi ikoresha umuvuduko munini munini cyane kubera amaguru yayo maremare ndetse n’ijosi byayo birebire. Gusa ngo ibi bice by’ingirakamaro byayo hari aho bijya biyitenguha. Urugero ni nk’iyo ishatse kunywa amazi; iyo igize inyota ngo ntibiyorohera kuko kunywa amazi biyisaba kubanza igakubita ibipfukamiro hasi, ariko ikibazo kikaba icyo kubasha guhina ijosi.

Muhawenimana Fulgence

Umuseke.com

 

 

 

2 Comments

  • Biranshimishije kumenya ko giraffe ariyo ndende ku isi!Burya nayo izi kwiruka cyane?
    ngaho muge mutugezaho utuntu twiza nk’utwo abantu benshi baba bibaza ariko batatuzi. ni byiza mukomereze aho.

    best wishes to all you

  • Nibyo koko nabibutsaga intare zikunda inyama ya girrafe, nabasabaga kuzampa ingero eshanu uburyo aba lesbienes biyumvanamo. Murakoze ndategereje.!

Comments are closed.

en_USEnglish