Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye Polisi y’u Rwanda
Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu ishami rishinzwe uburenganzira bw’ibanze bwa muntu mu birebana no kwishyira ukizana, Bwana Maina Kiai n’itsinda ayoboye Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mutarama basuye Polisi y’u Rwanda. .
Izi ntuma z’Umuryango w’Abibumbye zakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi muri Polisi bayobora amashami atandukanye.
Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bavuze ku bijyanye n’uko Polisi y’u Rwanda ishyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko muri rusange mu kazi kayo ka buri munsi.
Aba bashyitsi bagiye babaza ibibazo binyuranye harimo uko abaturage bagaragaza ibitekerezo bya bo mu buryo butandukanye, harimo no kubigaragariza mu ruhame. Kuri iyi ngingo basobanuriwe ko kugaragaza icyo umuntu atekereza ari uburenganzira bwe, ariko ko bikorwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.
Izi ntumwa zanasobanuriwe kandi ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kubungabunga umutekano w’igihugu, igira uruhare mu migendekere myiza y’ahabereye ibikorwa bihuriwemo n’abantu benshi, kuko iba yabimenyeshejwe.
Izi ntumwa ziri mu Rwanda guhera tariki ya 20 uku kwezi, mu ruzinduko rwa bo bazamaramo icyumweru, barimo gusura inzego zinyuranye za Leta, imiryango yigenga ndetse n’amashyirahamwe anyuranye.