Intumwa zo mu ishuri ryigisha intambara zo mu kirere muri Amerika zasuye u Rwanda
Kuri uyu wa kane mu masaha y’igicamunsi, intumwa zo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika zigizwe n’itsinda ry’abasirikari 15 bari kumwe n’abandi bantu 3 bashinzwe inyigisho mu ishuri ryigisha ibijyanye n’igisirikari kirwanira mu kirere, US Air War College zatangiye uruzinduko zigirira mu Rwanda.
Iritsinda rigizwe n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Air War College ryo muri Amerika, ngo rikaba ryaje mu Rwanda kumpamvu z’ubushakashatsi buzafasha abo banyeshuri mu myigire yabo, nk’uko byatangajwe na Colonel Bryans Paul umwe mu bayobozi b’iryo shuri.
Mu byakozwe uyu munsi hakaba harimo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse nyuma gato mu masaha ya saa 10h z’igicamunsi bakaba bahuye na Minisitiri w’ingabo mu Rwanda Gen.Kabarebe James. Col. Bryans Paul akaba yatangaje ko uretse kuba baje mu bushakashati bujyanye n’imyigire, ngo baganiriye na Minisitiri w’ingabo ibijyanye no gukomeza umubano ushingiye ku bufatanye.
Col.Bryans Paul akaba yatangarije abanyamakuru ko kuza mu Rwanda byabafashije kumva neza uko bafatanya n’u Rwanda. Uyu musirikare mukuru yagize ati “Iyo uvugana imbonankubone n’umuntu umenya neza ibibazo bihari. Urwanda ni igihugu kisangije umwihariko bitewe nuko imiyoborere imeze, niyo mpamvu twabashije kumvikana na Minisitiri w’ingabo uburyo bbutandukanye dushobora kuzafatanyamo”.
Col.Bryans akaba ngo abona nyuma y’imyaka isaga 17 ishize amahano yagwiriye u Rwanda abaye, hari byinshi byakozwe ngo ariko nti bikwiye ko abanyu bakwibagirwa amahano yabaye.
Col. Bryans akaba yongeyeho ati “Twasuye urwibutso twibonera ibyabaye, ariko ntibikwiye kwibagirana kuko byazongera kuba. Gusa ubuyobozi bushingiye kukumva neza abaturage hari ibintu bumaze kugeraho urebye igihe gishize”.
Irishuri ryigisha ibijyanye n’intambara zo mu kirere, US Air War College rifite umubano wihariye na bimwe mu bihugu by’Afurika, buri mwaka bakaba bohereza abanyeshuri mu ngendoshuri nkuru bagiriye mu Rwanda. Ahantu bashobora gusura mu Rwanda hakaba ari ku mipaka iri mu majyaruguru y’igihugu ndetse bakazagera no mu birunga.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nta cyiza aba batuzanira, uretse kuneka gusa!!! Abazungu sha!
Umugore uzi ubwenge yabwiye mugenzi we ngo hena ndebe! Namwe mukomeze mubabwire n’akari imurori ngo mwabonye inshuti! maneko.com
hahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!
ntacyo basige batwigishije kurwanira mu kirere tuzatahana ibyo!
Oya nibyo,abo ninka babandi bagiye gutata
i yeriko bagomba kujya i kanani.
Erega u Rwanda n’ighugu cyiza sha,
Comments are closed.