Digiqole ad

Intore Tuyisenge yakoresheje umugore we mu mashusho y’indirimbo

 Intore Tuyisenge yakoresheje umugore we mu mashusho y’indirimbo

Intore Tuyisenge na Uwihirwe Joyeuse ni umugore n’umugabo

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nka “Intore Tuyisenge” muri muzika, Ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta. Mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘Akimuhana’ yakoreshejemo umugore we Uwihirwe Joyeuse .

Intore Tuyisenge na Uwihirwe Joyeuse ni umugore n'umugabo
Intore Tuyisenge na Uwihirwe Joyeuse ni umugore n’umugabo

Muri Kamena 2015 nibwo Intore Tuyisenge na Uwihirwe Joyeuse bashyingiranywe ku mugaragaro. Nyuma y’amazi ane gusa mu Ukwakira 2015 baza kwibaruka umwana w’umukobwa.

Ku bitaro bya Police ku Kacyiru tariki ya  15 Ukwakira 2015 akaba aribwo bibarutse uwo mwana. Intore Tuyisenge yavuze ko ari ibyishimo ku muryango we ndetse n’inshuti.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yavuze ko kuba yarakoresheje umugore mu mashusho y’indirimbo nta kintu bishobora kubaganyaho umubano bafitanye ahubwo birawongera.

Ati “Joyeuse ni umugore wanjye. Ntabwo ari umukobwa uzagaragara mu mashusho y’indirimbo byongeyeho yanjye ngo hagire ushaka kumumenya byimbitse”.

Ishusho y'Uwihirwe Joyeuse igaragara mu mashusho y'iyo ndirimbo
Ishusho y’Uwihirwe Joyeuse igaragara mu mashusho y’iyo ndirimbo

Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu yanatumye amukoresha mu mashusho y’iyo ndirimbo ari uko yari akeneyemo umubare w’abantu benshi mu bikorwa bitandukanye. Bityo biba ngombwa ko nawe amuha ibyo agomba gukina.

Ku bijyanye n’iyo ndirimbo yashyize hanze ivuga ku munsi w’abakozi, yavuze ko abantu ku munsi bahabwa w’ikiruhuko batakagiye biryamira. Ahubwo ari igihe bakagiye bafata bagasubira mu byo bakoze noneho bikabaha umurongo mwiza wo kunoza ibyo batagezeho.

 Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish