Digiqole ad

Intore Tuyisenge agiye gushakana na mubyara we

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi nka “Intore Tuyisenge” muri muzika, Ni umuhanzi umenyerewe cyane mu ndirimbo zigendanye na gahunda za Leta. Kuri ubu ngo yaba agiye gushakana na mubyara we.

Intore Tuyisenge aritegura kurushingana na mubyara we
Intore Tuyisenge aritegura kurushingana na mubyara we

Bikunze kuvugwa cyane ko nta muntu ujya ashakana n’umwe mu bo bahuje ibisekuru, cyangwa se ubwoko. Ku ruhande rwa Tuyisenge avuga ko ibyo ari imyumvire y’abantu icya mbere ari urukundo.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Intore Tuyisenge yatangaje ko gahunda yo kwitegura kurushinga ari imwe mu byo ashyize imbere. Ndetse akanavuga ko agiye kubana na mubyara we.

Mu magambo ye yagize ati “Njya numva bavuga ko mu muco wa Kinyarwanda abantu bahuje ibisekuru cyangwa se bafite icy bapfana batajya bashakana, ariko ukongera ukumva ko ababyara babyarana.

Niyo mpamvu nahisemo kuba najya mu rukundo na mubyara wanjye uretse ari ibintu byaje twese tutabiteguye biba ngombwa ko tunapanga gahunda zo kubishyira ku mugaragaro”.

Tuyisenge akomeza avuga ko ateganya gukora ubukwe ku itariki ya 15 Kanama 2015 mu gihe nta cyaba gihindutse. Akanavuga impamvu babishyize kure ko ari uko hari amasomo uwo mubyara we akirimo gukurikirana azaba ayarangije muri icyo gihe.

Intore Tuyisenge yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Rwanda yacu uzaterimbere, Unkumbuje u Rwanda, Ngwino urebe” ndetse n’izindi nyinshi z’Uturere tumwe na tumwe tugize u Rwanda.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=1CA2rqVIE_k” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • “Tuyisenge akomeza avuga ko ateganya gukora ubukwe ku itariki ya 15 Kanama 2015 mu gihe nta cyaba gihindutse. Akanavuga impamvu babishyize kure ko ari uko hari amasomo uwo mubyara we akirimo gukurikirana azaba ayarangije muri icyo gihe.“

    GUHINDUKA BYO NI IHAME RIDAKUKA KUKO UMWANDITSI W` IRANGA MIMERERE ATAZEMERA G– USEZERANYA UWO MWANA WASHIZE ISONI AKARENGSA KURI KIRAZIRA ,,,,,, IMYUNVIRE YE YA KIRIZIYA YAKUYE KIRAZIRA IZAMUTAMAZA ,,,,,,,,.NTABWO UMWANDITSI W` IRANGAMIMERERE AZAGENDERA KU MARANGA MUTIMA NO KURENGA NKANA KURI KIRAZIRA BIKOZWE N` UWOIOYITA UMUHANZI ARIKO MU KURI ARI UMUHIMBYI W` INDIRIMBO ,.

  • Mubyara we koko??
    Harya ubwo umwana wa Nyogosenge cyangwa wa Nyokorome atandukaniye he mu gisanira cy’amaraso n’uwa so wanyu cyangwa uwa nyoko wanyu???

    Jye numva harimo Consaguinite

  • Ewww mbega ibintu biteye iseseme.murakoze gutuma ngarura ibyo nariye

  • Uyu musore arwaye mu mutwe! Iyo aba atarwaye mu mutwe ntiyari gutangaza mu binyamakuru ko agiye gukora amahano yo kurongora umuvandimwe we wa hafi! Kereka nakora amanyanga akajijisha naho nta murenge uzemera kumusezeranya!

  • Abantu bo muri iki gihe dufite ikibazo cyo guswesengura mbere yo kuvuga cg gutangaza ibyo dushaka gusangiza abandi. None abatuka uriya musore barahera he kweri ? Jyewe Data avuka mu muryango w’Abasindi, masenge ariwe mushiki wa data afite umugabo w’i bwega, umukobwa we tubanye duba dupfana iki kweri ? Urugero ruto Rwabugiri ko yashatse Nyiraburunga ntiyari mumubyara wemubyara we

  • courage burya icyambere ni urukundo gusa wahiniye hafi wari kuza niwacu burya tukagura numuryango waaaa

Comments are closed.

en_USEnglish