Digiqole ad

Interpol yiyemeje guhangana na Gaddafi

Umuryango w’igipolisi mpuzamahanga (Interpol) watangaje ko abapolisi bose b’ibihugu  uko ari 188 bagize uyu muryango w’igipolisi mpuzamahanga ko bagomba gufatanya mu guhagarika ubutegetsi bwa Colonel Mouammar Kadhafi, prezida wa Libya ndetse n’ibyegera bye bigera kuri 15.

Ibi uyu muryango w’igipolisi mpuzamahanga ubitangaje nyuma yaho imirwano yongeye gufata indi ntera mu duce twa Brega, Ajdabiya, Ras Lanouf na Zawiyah.

Imyigaragambyo ikomeye muri utu duce duherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu ikaba kuri uyu wa kane yahitanye abantu batari bacye, igakomeretsa abandi nkuko byatangajwe n’umuganga ukorera mu bitaro by’I Brega.

Nyuma y’ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kugaragara mu gihugu cya Libya, uyu muryango w’igipolisi mpuzamahanga wabwiye abapoilisi b’ibihugu bigize uyu muryango ko intego igamijwe isobanutse: Gufasha umuryango w’abibumbye (ONU) mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano wafatiye igihugu cya Libya ndetse no gufasha urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) mu gukora iperereza rwatangiye, ku byaha bikorerwa hari muri Libya bifatwa nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umuryango w’igipolisi mpuzamahanga ukaba ushinja ubutegetsi bwa Kadhafi, gutegura ibitero byo kwica abanyagihugu hifashishijwe indege.

Ikinyamakuru le Figaro, Umuseke.com ukesha iyi nkuru kivuga ko guverinoma ya Libya yanahise ishyiraho Abdoussalam Treki wari usanzwe ari minisitiri w’ububanye n’amahanga, aho yagizwe ambasaderi wa Libya mu muryango w’abibumbye.

Ibi leta ya Libya ikaba ibikoze nyuma yaho Abdourrahman Mohamed Chalgham wari usanzwe kuri uyu mwanya wa Ambasaderi yeguriye maze akifatanya n’abigaragambya mu kwamagana ubutegetsi bwa Kadhafi.

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

 

1 Comment

  • i am not agree with the ONU FOR those DECISION

Comments are closed.

en_USEnglish