Digiqole ad

Internet ya 4G LTE yatangiye kugurishwa kuri ‘pack’ y’ukwezi

Byemejwe n’abahagarariye ikigo ISPA gitanga service z’ikoranabuhanga gifatanyije na Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 cyabereye ku cyicaro cya ISPA ku  Gishushu mu Karere ka Gasabo. Ni nyuma y’amezi atatu Internet yihuta cyane ya 4GLTE itangijwe mu Rwanda ariko abayikeneye bakavuga ko ihenze cyane.

Min Nsengimana Jean Philbert yasabye abanyarwanda kubyaza umusaruro ibyuma by'ikoranabuhanga bafite
Min Nsengimana Jean Philbert yasabye abanyarwanda kubyaza umusaruro ibyuma by’ikoranabuhanga bafite

Abanyarwanda ubu bazajya babasha kugura Internet ya 4GLTE ku mafaranga ibihumbi 39 gusa bakagura kuri Gigabites 30 zizamara ukwezi nyuma zashira umukiliya agakomeza kuyikoresha mbere y’uko agura indi.

Uwari uhagarariye  ISPA mu kiganiro Peter Maridadi yabanje kumara impungenge abanyarwanda ko iyi internet itazaba ihenze nk’uko ngo bamwe babyanditse mu bihe byashize.

Yashingiye iki cyemezo cye ku mpamvu y’uko ubu abakiliya bazajya bagura iyi internet mu byiciro bashoboye (Pack).

Yongeyeho ko abakiriya ba mbere bazungukirwa no gukoresha iyi internet ari abanyeshuri abashakashatsi  muri Kaminuza, abakora ubucuruzi buciriritse n’abiga mu mashuri yisumbuye bafite za mudasobwa cyangwa za telefoni zikora nka mudasobwa.

Jean Baptiste Mutabazi ushinzwe itumanaho muri RURA yavuze ko iyi service ya 4G LTE mu Rwanda itangwa na   na Olleh Rwanda Network nka (wholesaler)  abandi bayiguze(retailers) bakayiha abandi ku giciro kimwe kandi gishyize mu gaciro ugereranyije n’uko byari bimeze mbere.

Minister Nsengimana  Jean Philbert  yavuze ko kimwe mu byatuma iyi service ikoreshwa neza ari  uko abantu babanza bakamenya ko ihari nyuma bakabona kuyikoresha.

Yagarutse ku kamaro ko kuba igiciro cy’iyi service cyaragabanutse ku rwego rwa 70% muri ubu buryo bushya bwo kuyicuruza,  asanga ari igikorwa cy’ingirakamaro cyakozwe na ISPA ku nyungu z’Abanyarwanda.

Min Nsengimana yasabye abanyarwanda gukanguka bakamenya ko za telefone zabo zishobora gukoresha Internet bityo abasaba kuzibyaza umusaruro, biyungura ubumenyi, bahanahana amakuru, banakora ibibateza imbere.

Yagize ati:“Interineti ni nk’amazi. Nk’uko amazi aba atwaye ibintu byinshi bifitiye abantu akamaro bigatuma bayavoma ngo babone ikibatunga, na Interineti ni uko kuko abantu bayivomamo ubumenyi, ubuhanga n’ibindi bibafasha kumenya ibibera ku Isi ndetse no gukora business zabo.”

Min Nsengimana yasabye abarebwa no gutanga iyi service ko bashyiramo ingufu  mu gushishikariza abagenerwa bikorwa gukoresha iyi service ku nyungu zabo ariko  no ku nyungu z’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ibibazo by’abanyamakuru byagarutse  ku kumenya umubare w’abantu  bamaze kwiyandikisha  ngo bakoreshe 4G LTE basubizwa ko  abantu barenga igihumbi ubu bamaze kwiyandikisha mu bakoresha iyi Internet yihuse.

Bijejwe ko uko iyi service izakoreshwa na benshi ariko bizatuma igiciro gikomeza kugabanuka.

Peter Mardadi wari uhagarariye ISPA mu kiganiro n'abanyamakuru
Peter Maridadi wari uhagarariye ISPA mu kiganiro n’abanyamakuru
Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro bari bafite amatsiko yo kumva akarusho izi pack zizazana mu kugura Internet
Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro bari bafite amatsiko yo kumva akarusho izi pack zizazana mu kugura Internet ya 4GLTE

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Akabazo k’amatsiko;ese n’abakoresha phone pack ishoboka n’iyo y’ibihumbi 39 gusa, cg harindi iri munsi yiyo kuburyo byorohera buri wese bitewe n’ubushobozi afite?

  • Mbanda wakwize kwandika Ikinyarwanda neza uko bikwiye, ko ari ururimi rw’abakurambere bacu, natwe tuzasigira abadukomokaho tutabapfunyikiye amazi…! Ko n’iyo interinete usaba aribwo yakugirira akamaro kuko yanasanga ukomeye ku giti cyawe, bityo ukabona icyo usangiza abanyamahanga batuye muri uyu mudugudu wacu twese !

Comments are closed.

en_USEnglish